00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rev Dr Mugisha yakomoje ku mpamvu umuhamagaro wonyine udahagije ku bigisha ijambo ry’Imana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 January 2023 saa 02:09
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles yavuze ko kuba umuntu afite umuhamagaro bidahagije kugira ngo abe umwigisha cyangwa umuyobozi mwiza w’abayoboke mu itorero cyangwa idini ahubwo bikenerwa ko aba yarabihuguriwe.

Ni ibitangazwa mu gihe hari amadini n’amatorero avuka buri munsi mu Rwanda ndetse ugasanga abayashinga bamwe baba batabifitiye ubumenyi aho haba harimo n’abatarize kuyobora abandi cyangwa kwigisha ijambo ry’Imana.

Leta y’u Rwanda yakunze gusaba ko abapasiteri bakwiye kwiga ibijyanye na Tewolojiya na Bibiliya kugira ngo babashe kwigisha ibyo bazi batayobya umukumbi w’ababakurikira.

Kutiga no guhugurwa mu bijyanye no kugaburira abandi ijambo ry’Imana niho usanga hari bamwe barangwa n’imyitwarire mibi ndetse no gukora amakosa ashingiye ku marangamutima, bishobora kuyobya abo bigisha ku bwo kutamenya ibyo bakora.

Umushumba Mukuru wa New Life Ministries akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ishuri rya Tewolojiya na Bibiliya rya Africa College of Theology (ACT), Rev Dr Charles Mugisha, yavuze ko ari ngombwa ko ukora umurimo w’Imana aba yarabihuguriwe.

Ati “Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe n’Imana, nicyo kintu cya mbere na mbere. Yarahamagawe n’Imana ariko burya abo Imana yahamagaye irabahugura kandi igakoresha abandi bakozi b’Imana guhugura abo bakozi kubategurira umurimo wayo.”

Yakomeje agira ati “Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije, ukenera guhugurwa kandi no guhugurwa nta muhamagaro nabyo nta kamaro […] ni ngombwa ko abakora umurimo w’Imana bahugurwa.’’

Iri shuri rya ACT ryigisha amasomo ajyanye n’Iyobokamana n’Ubuyobozi bw’Amadini n’amatorero. Ni ukuvuga Arts in Theology and Christian leadershipm Bible and Theology.

Hari kandi n’amahugurwa y’igihe gito mu bijyanye no gukora ivugabutumwa riganisha abantu kuri Kirisitu.

Umuyobozi wa Zion Temple, Ishami rya Nyarutarama akaba umwe mu biga muri ACT, Pasiteri John Bosco Kanyangoga, avuga ko abakozi b’Imana n’abandi bayobora amatorero batarahuguwe mu bya Bibiliya akenshi batwarwa n’amarangamutima.

Ati “Ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha.”

Avuga ko imyumvire iciriritse igaragaza abiga Tewolojiya nk’abantu bayoborwa n’ibyo bize mu mashuri kurusha Umwuka Wera igomba gucika, ijambo ry’Imana rigatangwa n’ababyize nk’indi mirimo.

Umuhanzikazi Diana Kamugisha usanzwe ari n’umukozi muri Africa College of Theology, asaba abayobozi b’amatorero mu Rwanda gushishikariza abapasiteri n’abavugabutumwa.

Abiga muri Africa College of Theology ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nigeria, Gabon, Angola n’ahandi.

Umushumba Mukuru wa New Life Ministries akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ishuri rya Tewolojiya na Bibiliya rya Africa College of Theology (ACT), Rev Dr Charles Mugisha avuga ko umuhamagaro udahagije ku bapasiter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .