00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisubizo Ministries yakoze ku mitima y’abitabiriye igitaramo cy’amateka yamurikiyemo album ya gatatu (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2022 saa 10:07
Yasuwe :

Umuryango wa gikirisitu, Gisubizo Ministries, wamaze ipfa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cya ‘Worship Legacy Concert Season 3’ cyamurikiwemo album yawo ya gatatu.

Gisubizo Ministries imaze kumenyekana mu bitaramo bya ‘Worship Legacy’ ari nabyo bifatirwamo amashusho ya album zayo, zikazagenda zisohoka buhoro buhoro. Ibitaramo bibiri biheruka byabaye mu 2018 na 2019.

Hari ku nshuro ya gatatu bakoze iki igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, mu rusengero rw’Abanyamerika, Christian Life Assembly (CLA), i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo cyabaye nyuma y’imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 cyarabakomye mu nkokora, nk’uko byagenze ku nzego zose z’igihugu.

Urukumbuzi abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari bafitiye Gisubizo Ministries, rusa n’urwaraye rushize.

Muri iki gitaramo, abaririmbyi ba Gisubizo Ministries baririmbye mu bice bibiri, ari nako bahinduranya imyambaro bari bambaye n’uburyo uruhimbi [stage] rwabaga ruteguye.

Igice cya mbere cy’amashusho y’indirimbo bafashe kigizwe n’indirimbo zirimo ‘Humura’ baherutse gusohora, n’izindi zirimo ‘Abagufite ntibazakena’, ‘Ku musaraba’, ‘None ubwo bimeze bityo’, ‘Ntayindi Mana twabona’ na ‘Ebenezer’.

Bongeye kugaruka ku ruhimbi, baririmba bayobowe n’umunyamuziki Rugamba Serge. Muri iki gice cya kabiri baririmbye ‘Nahoraga ndemerewe’ ndetse na ‘Amaraso y’umukiza’.

Umwihariko wari muri iki gitaramo ni uko indirimbo zose zaririmbwaga, amagambo yazo yagendaga yiyandika ku nsakazamashusho.

Abitabiriye iki gitaramo wabonaga bose bafite akanyamuneza, ndetse bagaragaje ko bari banyotewe gufatanya n’abahanzi ba Gisubizo Ministries guhimbaza Imana.

Bimwe mu byaranze igitaramo

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru ku buryo wabonaga icyumba kinini cy’uru rusengero rwa CLA gisanzwe kiberamo inama, cyuzuye. Abitabiriye wabonaga banezerewe, buzuye Ubuntu bw’Imana.

Ahagana Saa 4:30, igitaramo nyirizina cyari gitangiye, Itsinda rya Shekina Worship Team ryo muri Restoration church Masoro, ryabimburiye abandi rikaririmba indirimbo zafashije benshi.

Baririmbye banasubiramo nyinshi mu ndirimbo z’abandi bahanzi, baririmba nka ‘Nagushima gute’, ‘Emmanuel’ n’izindi.

Iri tsinda rimaze igihe kinini ryifatanya na Gisubizo Ministries mu bitaramo nk’ibi.

Bakurikiwe n’umuhanzikazi Jessica Mucyowera, wahereye ku ndirimbo ye yise ’Adonai’ imaze umwaka umwe. Uyu mugore amaze imyaka ibiri mu muziki, ni umwe mu baririmbyi bakomeye bamamaye muri korali Injili Bora.

Yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo ye yise ’Yesu Arashoboye’. Ni indirimbo yatumye benshi mu bitabiriye igitaramo, banyurwa ndetse bafatanya na we kuyiririmba bahagurutse.

Yahise akurikirwa n’umuhanzi Nitezeho Aimée Frank, umuramyi ufite ubuhanga budasanzwe kandi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aimée Frank akorera umurimo mu Itorero rya FourSquare Gospel Church Kimironko, akaba abarizwa mu Upendo Ministries, ndetse aririmba ku giti cye nk’umuhanzi ufite inzozi zo kuzashinga Ministry ye bwite.

Yageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye yise ’Umugisha’, imaze umwaka umwe isohotse. Ni umuhanzi wagaragaje ko akunzwe, ndetse cyane ku buryo indirimbo zose yaririmbye yafatanyaga n’abitabiriye igitaramo kuzibyina no kuziririmba.

Yashimye Gisubizo Ministries yatekereje kumutumira ngo aze afatanye nayo kuramya no guhimbaza Imana, no kwishimira iyi album yabo ya Gatatu.

Ahagana Saa 19:50 nibwo Umuramyi Bosco Nshuti yageze ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze zitandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko ari inshuti y’igihe kirekire ya Gisubizo Ministries kuko amaze kwitabira ibitaramo byabo byose, abasabira umugisha.

Yagize ati “Ibitaramo byose yagiye [Gisubizo] ikora narabyitabiriye, yaba icya mbere, icya kabiri n’iki cya Gatatu. Imana ikomeze kubahereza umugisha.”

Ishimwe rya Gisubizo Ministries

Perezida wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yabwiye abari muri iki gitaramo, ko umutima wabo unezerewe nyuma y’uko Imana ibafashije gukora iki gitaramo.

Ati “Uyu munsi kuba dukoze igitaramo ni umugisha udasanzwe kuri twe.”

Yavuze ko Gisubizo Ministries ari umuryango ufite abantu batandukanye baturuka mu matorero atandukanye, ku buryo kugira abashumba n’amatorero abashyigikira ari umugisha udasanzwe.

Yashimye kandi amatsinda y’abaririmbyi afatanya n’abo, yaba abari muri iki gitaramo n’abatari bahari.

Gisubizo Ministries imaze imyaka irenga 18 iboneye izuba i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Yatangiye ari korali y’abanyeshuri bishyize hamwe muri Groupe Scolaire Consulaire Congolais. Yakoraga ibitaramo byo kwinjira mu biruhuko no kubisoza ku biga mu mashuri yisumbuye.

Igitekerezo cyo gutangiza minisiteri cyazanywe na komite y’abantu 10. Ni intambwe yarebaga ku kwagura ivugabutumwa, rikajyana n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Uyu muryango uzwi cyane mu iyamamazabutumwa ry’indirimbo. Ni wo wibarutse itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikomeye mu Rwanda no mu karere.

Nzeri ya 2004 ni urwibutso kuri Gisubizo Ministries! Abaririmbyi bayo bwa mbere baririmbiye muri Restoration Church Kimisagara.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Gisubizo Ministries imaze gukora ibitaramo bikomeye byinshi haba mu Rwanda no hanze yaho.

‘Worship Legacy Concert Season 3’ yateguwe na Gisubizo Ministries ifatanyije na BahAfrica Entertainment Ltd, sosiyete yashinzwe na Bahavu Janet Usanase n’umugabo we Ndayirukiye Fleury.

Umuramyi Rugamba Serge yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Umuramyi Bosco Nshuti yanyuze abitabiriye iki gitaramo cya Gisubizo Ministries
Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bukomeye
Abitabiriye iki gitaramo basirimbye biratinda
Gisubizo Ministries yamuritse album yayo ya gatatu
Umuhanzi Agasaro Tracy yari yasabwe n'ibyishimo
Abakunzi b'umuziki bafatamyaga n'abahanzi kuririmba
Abasore n'inkumi ba Gisubizo Ministries bashimishije abitabiriye igitaramo
Abasore bo muri Gisubizo Ministries basimbutse ivumbi riratumuka
Iki gitaramo cyabereye muri Christian Life Assembly i Nyarutarama
Cyari igitaramo cyanafatiwemo amashusho y'indirimbo
Iki gitaramo cyanyuze benshi bakunda umuziki wo guhimbaza Imana

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .