Iki giterane cyiswe ‘Youth Concert Bye Bye Vacancy’, kizavugirwamo ubutumwa bugamije gushishikariza urubyiruko kubaho ubuzima butunganiye Imana no gufasha ababyeyi kumenya uko bakomeza kwita ku bana babo ngo batazishora mu ngeso mbi.
Iki giterane gitegerejwe ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, ku cyicaro cy’iri torero i Kanombe guhera saa saba z’amanywa.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida w’Urubyiruko muri Prayer Palace Church, Musoni Innocent, yavuze ko igiterane bagiteguye kuko bazi neza ko urubyiruko ruzi Imana kandi rukora ibyo ishaka rutajya mu ngeso mbi zishobora no kuvamo ibyaha.
Ati “Uko umwana akomeza kujya mu nzira y’Imana cyangwa mu rusengero gusenga, niko ibyo bamwigisha biba bizima kuri we. Impamvu abana benshi bajya mu biyobyabwenge ni uko aba afite igihiriri ajyamo kiri mu yindi si kuko ibyo wumva n’ibyo ubona nibyo byuzura mu buzima bwawe."
Musoni yavuze ko ababyeyi bafite uruhare runini mu myitwarire y’abana babo cyane cyane babatoza gukura bakunda gusenga.
Ati”Amahitamo ni abiri, iyo umwana atagiye mu rusengero ajya mu by’Isi. Uburyo bwiza ku babyeyi ni ugusunikira umwana wawe mu gusenga kandi nawe nk’umubyeyi ukamusengera.”
Yavuze muri iki giterane bazibanda ku nyigisho zifasha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge by’umwihariko muri iki gihe bagiye kujya ku mashuri.
Ati “Intego y’igiterane ni ukureba ngo abana bagiye gusubira ku ishuri ni gute bakweza inzira zabo, ni ukuyezesha ijambo ry’Imana. Urubyiruko rwinshi rugerageza kuva mu ngeso mbi ariko ibiyobyabwenge bikabananira ariko ijambo ry’Imana riguha imbaraga zirenze. Usanga benshi babinywa wanamubaza ukumva yabuze uko abireka ariko ijambo ry’Imana rituma ubireka.”
Muri iki gitaramo hatumiwemo Pasteur Théogène wabanje kwijandika mu biyobyabwenge ariko akaza kubivamo. Azafasha urubyiruko mu kubigisha uko batandukana n’ibibarangaza. Abandi ni Apostle Moses Muhumuza na Brother James umaze kwamamara mu nyigisho nk’izi.
Iki giterane cyagenewe urubyuruko by’umwihariko ariko n’abandi ntibahejwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!