00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucyo ku ihangana rikunze kuvugwa hagati Christopher na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 December 2022 saa 04:27
Yasuwe :

Christopher na Bruce Melodie bahakaniye abanyamakuru ihangana ryari rimaze imyaka myinshi rivugwa hagati y’umuziki wabo, icyakora bahamya ko kwisanga bakora nk’abahanganye byabafashije bose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo biteguraga igitaramo cya Kigali Fiesta, Christopher babajijwe niba biteguye kongera guhanganira imbere y’abafana nkuko byakunze kuvugwa mu myaka yashize.

Mu gusubiza, Christopher yavuze ko nta guhangana kudasanzwe afitanye na Bruce Melodie ndetse ahamya ko n’ibyabaye byakuririjwe n’itangazamakuru.

Ati “Njye na Bruce Melodie tumaze imyaka 10 mu muziki, ni umugisha kuba tumaze icyo gihe cyose. Ndamushimira kuba agihari kandi ntekereza ko ari ibyo kwishimira. Ubu nta guhangana guhari ndetse n’abafana bacu nta gikwiye kubarangaza kuko ibyo byari ibya cyera mu marushanwa.”

Uyu muhanzi ahamya muri iki gitaramo akora neza kugira ngo abashe kwemeza abafana be ariko anashimishe ab’abandi.

Ibi yabihurijeho na Bruce Melodie wavuze ko yishimira igihe yamaze akorana na Christopher nubwo abantu babifataga nk’ihangana ariko we ahamya ko byabyaye umusaruro.

Ati “Igiti kimwe ntabwo kigira ishyamba, nibaza ko byaba byiza mbaye nakora igitaramo cyanjye njyenyine ariko bikaba byiza kurushaho mbaye mfite abandi bahanzi dukorana, rero nta guhangana kuri hagati yanjye na Christopher.”

Iby’ihangana ry’aba bahanzi byakuze cyane kuva mu mwaka wa 2014 ubwo bari bahuriye mu irushanwa ry Primus Guma Guma Super Star.

Iki gihe Bruce Melodie na Christopher bari bagezweho bari bigwijeho abafana ariko bagahanganira mu bitaramo ku rwego rwo hejuru.

Kuva icyo gihe mu itangazamakuru aba bahanzi bakomeje kugaragara mu isura y’abahanganye bikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .