00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Mike na Emery basabye urubyiruko kutazasiga ababyeyi babo muri ‘Oldies Music Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 December 2022 saa 12:47
Yasuwe :

DJ Emery na Mike bategerejwe mu gitaramo cya ‘Oldies Music Festival’ gitegerejwe ku wa 3 Ukuboza 2022 basabye urubyiruko kuzacyitabira baherekejwe n’ababyeyi babo abizeza ko bazataha bishimye.

Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 1 Ukuboza 2022, ahari hateganyijwe gahunda yo kwereka itangazamakuru aba DJs bazagira uruhare mu gususurutsa abazitabira iki gitaramo.

DJ Emery yagize ati “Ubundi iki ni cyo gitaramo umusore cyangwa inkumi ashobora kwitabira ajyanye n’umubyeyi we. Niho honyine wabona umuziki uzanyura ababyeyi ariko hazaba hari n’urubyiruko rucurangira bagenzi babo.”

Ibi kandi byashimangiwe na DJ Mike na we wahamagariye urubyiruko kwitabira iki gitaramo ari benshi ariko badasize n’ababyeyi babo.

Ati “Ari njye ari Mike twatangiye gucuranga mu myaka ya 1985, urumva icyo gihe abo twacurangiraga ko babaye ababyeyi ahubwo aribo bafite abana uyu munsi basohoka. Niyo mpamvu tubasaba kubazana tukiyibutsa bya bihe.”

Aba ba DJs bombi bategerejwe mu gitaramo kizacurangwamo imiziki yo mu myaka yo kuva mu 1970 kugeza mu 2010.

Mu biyambajwe kuzasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira iki gitaramo, harimo abo mu myaka yo hambere nka DJ Emery na DJ Mike bazafatanya na DJ Karim, DJ Bissosso, DJ Kadir na DJ RY.

DJ Emery na DJ Mike bari mu bakuze cyane muri uyu mwuga. Matabaro Michel uzwi DJ Mike yamenyekanye cyane muri studio Wake up sound studio. DJ Mike yatangiye gukora akazi ko gucuranga imiziki mu 1988 aza kubigira umwuga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo benshi batamuzi cyane, DJ Mike no kuri ubu aracyavanga imiziki icyakora nk’umurage yashinze shene ya Youtube yitiriye studio ye iyi akaba ari yo anyuzaho indirimbo zo hambere yacuranze abandi batazi. Yacuranze mu tubyiniro twinshi ariko akaba yari yarubatse izina mu gucuranga mu birori by’ubukwe.

Ahandi DJ Mike azwi cyane mu gucuranga mu birori by’abayobozi bakuru b’Igihugu yaba ibyateguwe n’inzego za Leta cyangwa ibyabo ku giti cyabo. Uyu byitezwe ko muri iki gitaramo azibanda ku ndirimbo zasohotse mu myaka ya 1970-1980.

DJ Emery ubusanzwe yitwa Mutabazi Emery, umugabo w’imyaka 54 ufite abana batanu akaba umuhanga mu kuvanga imiziki. Yatangiye umwuga wo gucuranga mu 1987 ubwo yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mijyi nka Bukavu na Goma. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu DJ Emery yatashye mu Rwanda aba ariho akomereza akazi ko kuvanga imiziki. Muri RDC DJ Emery yacuranze mu tubyiniro nka Calebasse, Boss Club, Valentino ,Bodega na Ligablo.

Mu Rwanda ho DJ Emery azwi mu tubyiniro nka Turbo Night, Millionaire, Sodevi y’i Gisenyi, i Butare n’ahandi. DJ Emery kandi yanacuranze mu birori by’iminsi ikomeye mu Rwanda nka Liberation Party, End of the year Party, ibitaramo byinshi bisoza inama zikomeye zibera hano mu Rwanda.

Muri Oldies Music Festival byitezwe ko uyu mugabo azaba acuranga indirimbo zo mu myaka ya 1980.

Uretse aba ba DJs byitezwe kandi ko iki gitaramo kizacurangamo abarimo DJ RY na DJ Karim bose bazaba basusurutsa abantu mu ndirimbo zo mu 1990-2010.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, byitezwe ko kuri iyi nshuro bizabera ku i Rebero muri Canal Olympia bikayoborwa na MC Lion Imanzi wanabiyoboye ubwo byabaga ku nshuro ya mbere.

Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro hakaba haranateguwe ameza y’abantu umunani y’ibihumbi 150Frw ku bazagura amatike mbere.

Oldies Music Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri
Basile Uwimana wateguye iki gitaramo ni we wari uyoboye ikiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru bari bitabiriye ari benshi
DJ Mike ahamya ko abo bacurangiraga ari urubyiruko muri 1985 ubu babaye ababyeyi, bityo abasaba kugaruka kwiyibutsa bya bihe
DJ Emery yasabye abakiri bato kuzitabira iki gitaramo bajyanye n'ababyeyi babo
DJ Bissoso yijeje abakiri bato ko bazaryoherwa muri iki gitaramo
Lion Imanzi ni we uzayobora igitaramo cya 'Oldies Music Festival'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .