Iyi filime mbarankuru yiswe ‘Harry & Meghan’ bivugwa ko izagaruka ku bihe byiza n’ibibi abantu batigeze babona kuri uyu muryango ufitanye abana babiri.
Iyi filime ifite uduce dutandatu , ibihe by’ingenzi bizagarukwaho n’uregendo rwabo muri Afurika, amwe mu mashusho y’ubukwe bwabo bwabaye mu 2018, gutwita kwa Meghan, ingorane bahuye na zo bakiri ibwami, ibihe byababaje Meghan Markle n’ibindi.
Ibindi bizagarukwaho ni icyatumye bahitamo kugaragaza inkuru z’ubuzima bwabo bwite ku karubanda harimo n’icyatumye bemera gukora iyi filime izasohoka muri uku kwezi ku Ukuboza.
Igitekerezo cyo gukora iy filime cyaturutse kuri Liz Garbus wakoze izindi filime mbarankuru zakunzwe nka Lost Girl , What Happened Miss Simone? , Becoming Cousteau n’izindi.
Iyi nteguza isohotse mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumzwe za Amerika Joe Biden yitegura guhura na Prince William na Kate Middleton bari mu ruzinduko muri iki gihugu bakazahurira i Boston.
Meghan Markle w’imyaka 41 na Prince Harry w’imyaka 38 bagiranye amasezerano na Netflix mu 2020.
Uyu mugore mbere y’uko akora ubukwe n’igikomangoma Harry yari asanzwe amenyerewe muri sinema dore ko yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Remember Me, Horrible Bosses n’izindi.
Reba hano agace gato k’iyi filime
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!