00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamissa Mobetto yikomye abakomeje kwibaza Se nyakuri w’umwana avuga ko yabyaranye na Diamond

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 December 2022 saa 10:19
Yasuwe :

Umunyamideli Hamissa Mobetto yiyamye abakomeje kwibaza kuri Se w’ umwana w’umuhungu yabyaye mu 2017 aho benshi bavuga ko atari uwa Diamond Platnumz.

Ni ubutumwa bumaze igihe kinini aho bamwe bibaza Se w’ukuri wa Deedaylan Abdul Naseeb, umwana Hamisa Mobeto yabyaye mu 2017 nyuma yo guhurira na Diamond mu ndirimbo bise ‘Salome’ yasohotse mu 2016.

Ibi nanone byagarutsweho n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa EFM , Azidu ubwo yari mukiganiro kuri radio avuga ko uyu mwana wa Hamissa Mobetto yamubyaranye n’umuhanzi wo muri Kenya ,Jaguar ubu akaba yaramwegetse kuri Diamond.

Byarakaje cyane Hamissa Mobetto ahita atanga gasopo ku bantu babakomeje gukwirakwiza aya makuru bibaza kuri Se wa Deedaylan Abdul Naseeb .

Yanditse agira ati “Murekere aho kuvuga ku muhungu wanjye, ni gute abantu bakuze bicara bakavuga ku bintu bitabareba. Ni gute uvuga umwana w’imyaka itanu nk’aho mwari muhari mutwita?”

Yakomeje agira ati “Ndabingize mureke ibi bintu , simbikunda iyo abantu bakomeje kuvuga ku muhungu wanjye.”

Umwirondoro w’umugabo wabyaranye na Hamissa Mobetto umaze igihe kinini ugibwaho impaka, hari n’abadatinya kuvuga ko Se wa Deedaylan yaba ari AliKiba dore ko na we bigeze kugirana ibihe byiza.

Mbere y’uko Hamisa Mobetto abyara Deedaylan yari asanzwe afite umwana w’umukobwa witwa Fantasy Majizzo yabyaranye na Francis Ciza Majizzo .

Deedaylan akivuka Diamond yari yaranze kwemera ko ari uwe dore ko ari gake agaragara yagiye gusura uyu mwana nk’uko abigenza ku bandi yabyaranye na Zari Hassan na Tanasha Donna.

Hamissa Mobetto yasabye abantu kureka gukomeza kwibaza ku mwana yabyaranye na Diamond Platnumz
Hamissa Mobetto akomeje gushinjwa kubeshya Diamond ko babyaranye umwana w’umuhungu wavutse mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .