00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Urukumbuzi rwatumye Bad Rama aterura Marina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 December 2022 saa 08:48
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2022 ni bwo Bad Rama wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka ibiri adakandagira mu Rwanda yari atashye.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Bad Rama yari ategerejwe n’abatari bake barimo abo bakorana ndetse n’itangazamakuru ryari rifite byinshi byo kumubaza.

Mu bari bategerezanyije amatsiko Bad Rama, harimo Marina umuhanzikazi ubarizwa muri The Mane Music, sosiyete y’uyu mugabo isanzwe ifasha abahanzi.

Icyakora urukumbuzi rwari ku mpande zombi kuko ubwo Bad Rama yari asohotse mu kibuga cy’indege akubise Marina amaso, kwifata byamunaniye,biramurenga, yirengagiza imbaga y’abari ku kibuga cy’indege baje kwakira ababo bari babahanze amaso, aterura uyu muhanzikazi amushyira mu bicu ubundi barasomana karahava.

Bad Rama atashye mu Rwanda mu gihe ibikorwa bya The Mane Music byasubiye inyuma ku buryo bugaragarira buri wese ukurikirana umuziki.

Iki ni kimwe mu bibazo byitezwe ko uyu mugabo azakemura mu gihe cy’amezi hafi atandatu azamara mu Rwanda, kimwe no kugarura ibindi bikorwa yari asanzwe amenyerewemo nka filime yari yatangije ndetse n’igitaramo cyo kumurika imideli aherutse gutangaza ko agiye gukora ku nshuro ye ya mbere.

Marina yari ategerezanyije amatsiko Bad Rama
Inkumi z'ikimero zari zateguriwe kwakira Bad Rama
Bad Rama agisohoka yakiriwe n'inkumi zari zakereye kumwakira
Agikubita amaso Marina ibintu byahinduye isura
Kwihangana byanze aramuterura amushyira ibirere
Imbere y'imbaga y'abari ku kibuga cy'indege kwihangana byabananiye bahoberana muri ubu buryo
Urukumbuzi rwatumye Bad Rama aterura Marina
Urukumbuzi rwari rwose...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .