Ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Bad Rama yari ategerejwe n’abatari bake barimo abo bakorana ndetse n’itangazamakuru ryari rifite byinshi byo kumubaza.
Mu bari bategerezanyije amatsiko Bad Rama, harimo Marina umuhanzikazi ubarizwa muri The Mane Music, sosiyete y’uyu mugabo isanzwe ifasha abahanzi.
Icyakora urukumbuzi rwari ku mpande zombi kuko ubwo Bad Rama yari asohotse mu kibuga cy’indege akubise Marina amaso, kwifata byamunaniye,biramurenga, yirengagiza imbaga y’abari ku kibuga cy’indege baje kwakira ababo bari babahanze amaso, aterura uyu muhanzikazi amushyira mu bicu ubundi barasomana karahava.
Bad Rama atashye mu Rwanda mu gihe ibikorwa bya The Mane Music byasubiye inyuma ku buryo bugaragarira buri wese ukurikirana umuziki.
Iki ni kimwe mu bibazo byitezwe ko uyu mugabo azakemura mu gihe cy’amezi hafi atandatu azamara mu Rwanda, kimwe no kugarura ibindi bikorwa yari asanzwe amenyerewemo nka filime yari yatangije ndetse n’igitaramo cyo kumurika imideli aherutse gutangaza ko agiye gukora ku nshuro ye ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!