Ingabire yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye.
Akimara gutangazwa nk’uwegukanye ikamba, ijambo rya mbere yavuze ni ugushima Imana.
Yagize ati “Ndashima Imana. Nzakoresha uyu mwanya ngo mbere urugero abandi bakobwa kandi mbonereho n’umwanya wo gushyira mu bikorwa umushinga wanjye.’’
Yashimye ababyeyi be ndetse n’umuryango we wose wamubaye hafi mu rugendo rwo gushaka ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Ingabire kandi yahanuye abandi bakobwa bafite inzozi zo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ’kutagira ubwoba bwo guhatanira kugera ku cyo bashaka kuko byose bishoboka’.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko yinjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’ nawe yinjiye muri batatu
Ingabire Grace yatowe mu birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Werurwe 2021.
Bitandukanye n’imyaka yabanje kuva iri rushanwa ryatangira kuba, nta bafana bemerewe kugera aho ryabereye kubera ingamba zashyiriweho kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Kuva ku bakobwa bahataniye ikamba, abagize Akanama Nkemurampaka, kugeza ku banyamakuru bake bemerewe kwinjira mu cyumba irushanwa ryabereyemo, buri wese yapimwe Coronavirus ndetse kwinjira byasabye kwerekana icyangombwa cy’uko atanduye gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.
Urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020. Amajonjora y’ibanze yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abakobwa 413 bo mu gihugu cyose. Aba bakuwemo 37 ari na bo batoranyijwemo 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye ikamba.
UKO IRUSHANWA RYAGENZE:
WAREBA UKO IBIRORI BYAGENZE KURI YOUTUBE YA MISS RWANDA
LINK UWISHYUYE AKORESHA MU KUREBA VIDEO
Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace, yamwenyuye nyuma yo kwicara mu modoka ye nshya
IGIHE yinjiye mu bafatanyabikorwa ba Miss Rwanda
IGIHE Ltd itanga serivisi zitandukanye zifitanye isano n’Itangazamakuru,
Ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa binyuranye, yishimiye kuba umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda no gufasha Miss Heritage [Nyampinga w’Umuco] kumenyekanisha Umuco Nyarwanda, cyane mu rubyiruko.
IGIHE yishimiye kuba umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda no gufasha Miss Heritage [Nyampinga w’Umuco] kumenyekanisha Umuco Nyarwanda, cyane mu rubyiruko. pic.twitter.com/yjugP0J8Tk
— IGIHE (@IGIHE) March 20, 2021
Intego yacu ni ugukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye biteza imbere u Rwanda no gushyigikira Urubyiruko kuko ari rwo ejo hazaza. pic.twitter.com/xKkQgUdIfv
— IGIHE (@IGIHE) March 20, 2021
– Andi mafoto utabonye ubwo Ingabire Grace yambikwaga ikamba
– Incamake ku buzima bwa Miss Ingabire Grace
Ingabire Grace w’imyaka 25 yavutse ku itariki 11 Ugushyingo 1995. Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School. Icyiciro rusange (Tronc commun) acyiga muri New Vision High School. Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Gashora Girls’ Academy mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Yize muri Kaminuza yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yakuye Impamyabushobozi mu bijyanye no kubyina, yanibanze cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.
Muri Gicurasi 2019, Ingabire yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Miss Ingabire avuye kwiga mu Ugushyingo 2019 yatangiye gukora ku mushinga witwa ‘Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company.
Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.
Mu rwego rwo kwimenyereza umwuga, mu 2016 ubwo yari muri kaminuza, Miss Ingabire yakoze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Mu irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Ingabire yateguye umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina, gushyiraho inzu z’imyidagaduro n’izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk’aya yuzuzanya n’uburezi busanzwe.
22:44: MISS RWANDA 2021 NI INGABIRE GRACE
- Byari akanyamuneza ubwo Ingabire Grace yatangazwaga nka Miss Rwanda 2021
Ibihembo bya Miss Rwanda 2021
– Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.
– Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.
– Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
– Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.
– Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.
– Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.
– Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.
– Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.
– Yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia.
– Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.
– STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV.
Igisonga cya Mbere: Akaliza Amanda
Ibihembo:
– Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.
– Bourse na Kaminuza ya Kigali.
– Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.
Igisonga cya Kabiri: Umutoni Witness
Ibihembo:
– Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express.
– Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali.
– Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu.
Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Rwanda 2021
Umushinga urimo Agashya: Musana Teta Hense
Uyu mukobwa afite umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro zitangiza ibidukikije atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu Karere.
Ibihembo:
– Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali.
– Umushinga uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali.
– Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity): Kayirebwa Marie Paul.
Ibihembo:
– Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda.
– Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda.
– Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda.
– Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda.
– Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage): Ishimwe Sonia
Ibihembo:
– Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd.
– Bourse ya Kaminuza ya Kigali.
– Azanafashwa na IGIHE mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.
Miss Photogenic (Uberwa n’amafoto): Uwase Phionah.
Ibihembo:
– Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana].
– Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Talent Winner (Uwagaragaje impano yihariye): Umutoniwase Sandrine.
Ibihembo:
– Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda.
– Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali.
Miss Congeniality: Gaju Evelyne
Uyu mukobwa waherukaga muri Miss Rwanda mu 2020 ntahirwe yabaye Nyampinga wabanye neza na bagenzi be.
Ibihembo:
– Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers.
– Bourse ya Kaminuza ya Kigali.
11:19: Abanyamakuru bayoboye ibi birori batangiye kuvuga abakobwa begukanye amakamba.
11:10: Hari kwerekanwa amashusho yerekana ibikorwa Nishimwe Naomie yakoze mu mwaka wose amaze afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Nubwo manda ye yahuriranye n’ibihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, hari ibikorwa yashoboye kugeraho birimo gufasha abatishoboye, gusura abantu abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi.
11:08: Amakamba agiye gutangira gutangwa. Kuri uyu munsi biteganyijwe ko abakobwa icyenda ari bo bahabwa amakamba. Abakobwa 20 bose bageze mu cyiciro cya nyuma bazafashwa gukomeza amashuri y’icyiciro buri wese yitegura kujyamo.
- Amafoto y’abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma
Mu gihe hategerejwe gutangazwa abakobwa begukanye amakamba atandukanye, abakobwa berekanye impano zabo ndetse Shauku Band iri gususurutsa abitabiriye ibi birori.
22:51: Abagize Akanama Nkemurampaka bagarutse mu byicaro byabo. Hategerejwe gutangazwa abakobwa begukanye amakamba atandukanye ndetse na Miss Rwanda 2021.
22:40: Kuri ubu hari gucurangwa umuziki wiganjemo uw’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie mu ndirimbo ye nshya “Bado” na The Ben mu yitwa “Kola” ndetse n’izindi.
Shauku Band ni yo iri gucuranga ariko umuziki wayo ugahuzwa n’indirimbo ziri kuvangwa na DJ Bissosso wahagarariye mushiki we muri iyi band.
22:26: Abakobwa bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda bari kwerekana impano zabo.
Umutoniwase Sandrine wize ibijyanye n’Ubugeni ku Nyundo yerekanye impano yo gushushanya mu gihe Akaliza Amanda yagaragaje impano yo kuririmba, yifashishije indirimbo ye. Ingabire Grace we yerekanye impano yo kubyina (dance contemporaire).
– Amafoto y’abakobwa batatu bategerejwemo Nyampinga w’u Rwanda 2021
Abakobwa batatu ni bo bahataniye ikamba!
Nyuma yo gutangaza abakobwa batatu bageze mu cyiciro cya nyuma, abakobwa batatu bongeye kubazwa ibibazo bitandukanye.
22:14: Umutoni Witness yavuze ko kugira ngo igihugu gisubire mu buzima busanzwe ari ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda, icya kabiri ni uguteza imbere Made in Rwanda.
Nyuma y’uko abakobwa bagarutse ku rubyiniro, hatoranyijwe batatu ba mbere aribo Umutoni Witness, Akaliza Amanda, Ingabire Grace. Barindwi basigaye bahise basubira mu byicaro byabo, aba batowe bongera kubarizwa imbere y’abagize akanama nkemurampaka. Ibibazo byabajijwe n’abanyamakuru bayoboye ibi birori.
Amafoto y’abakobwa icumi bakomeje muri Miss Rwanda 2021
22:01: Akanama Nkemurampaka kagarutse mu byicaro byako nyuma y’iminota 2o biherereye. Abakobwa 10 bakomeje mu cyiciro kiganisha ku kwegukana ikamba bagarutse ku rubyiniro. Bari gutambuka biyerekana, baserukanya mu makanzu abereye ijisho.
21:53: Imitima y’abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma iri kudiha. Mu cyumba barimo bose bategereje guhamagarwa mbere y’uko hatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda rifitwe na Miss Nishimwe Naomie.
Abakobwa bamaranye umwaka amakamba babukereye, biteguye kuyatanga
21:41: Shauku Band ni yo iri gususurutsa abakurikiye ibi birori. Iri kwifashisha indirimbo zitandukanye zigusha ku zicuranze mu mudiho wa Kinyarwanda.
Urutonde rw’abakobwa 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma
21:39: Akanama Nkemurampaka kagiye kwiherera mbere y’uko kagaruka kagatangaza umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’abandi bamugaragiye.
21:35: No. 13 Kayirebwa Marie Paul ni we wabaye umukobwa wa 10 wakomeje mu cyiciro cya nyuma.
Yabajijwe ikibazo yageza kuri Perezida Kagame baramutse bahuye. Yasubiye ko yamugezaho ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ndetse akamusaba ko mu kugishakira umuti rwafashwa ku buryo imishinga yarwo yajya igirwa ingwate mu gihe rugiye gusaba inguzanyo.
21:33: No. 28 Umutoni Witness yavuze ko mu kwakira inama mpuzamahanga u Rwanda ruteza imbere ubukerarugendo ndetse bituma igihugu cyerekana imiterere yacyo ndetse bigateza imbere ubukungu bwacyo.
21:30: No 1 Akaliza Amanda yavuze ko mu guhangana n’iyangirika ry’ibihe, bikwiye gutanga urugero no kubungabunga ibidukikije. Yavuze ko hari ingamba zafashwe zirimo kugabanya icanwa ry’amakara n’ibindi.
21:28: No 35. Uwase Phionah yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya gukora cyane mu guteza imbere igihugu, gukora tutikoresheje no guteganyiriza ahazaza.
21:25: No.18 Musana Teta Hense yavuze ubumenyi mu miyoborere no kunoza ibijyanye n’itumanaho bifasha abakobwa kumenya uko bitwara muri sosiyete.
21:23: No 7. Ingabire Grace yavuze ko naba Miss Rwanda azafasha mu bukangurambaga binyuze muri za Minisiteri ngo zifasha mu burezi bw’umugore.
21:19: No 2. Akaliza Hope yabajijwe ibintu bibiri byashyirwamo imbaraga mu gukumira ihohoterwa rikorerwa igitsina gore.
Ati “Gushyiraho ibihano birenze ku bakora ihohoterwa no gushishikariza abana b’abakobwa, kuvuga ibibarimo kugira ngo hashakwe ibisubizo.’’
21:18: No 10. Ishimwe Sonia yavuze ko ikintu cy’ingenzi mu muco ari ugukunda igihugu.
21:15: No 14. Kayitare Isheja Morella yavuze ko “Umuco wacu ni umutima w’igihugu, ni imimerere y’igihugu, umuco wacu tugomba kuwusigasira tukawukunda.’’
21:10: No 11. Kabagema Laila ni we mukobwa wa mbere wakomeje. Bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, aba bakobwa bari gutangazwa bagahita bajya imbere y’Akanama Nkemurampaka bakabazwa ibibazo.
Yabajijwe icyo yize kuva mu mwaka ushize, avuga ko ari ukwizigamira kuko hari ibintu bishobora kugutungura.
– Amatora yafunzwe! KABAGEMA mu bamwenyuye ku ikubitiro
Mu gihe hagiye gutangazwa abakobwa 10 ba mbere bakomeza mu kindi cyiciro. Amatora yakorerwaga kuri internet binyuze kuri IGIHE.com no ku butumwa bugufi (SMS) yafunzwe.
Kabagema Laila ni we wabaye uwa mbere mu matora ya Miss Rwanda 2021, byahise bimwinjiza mu icumi ba mbere n’amajwi 314.028.
TWIBUKIRANYE! IBIHE BY’INGENZI BYARANZE UMWIHERERO WA MISS RWANDA
20:58: Abagize Akanama Nkemurampaka nyuma yo kwiherera bagarutse mu byicaro byabo. Bagiye gutangaza abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma kiza gutanga Miss Rwanda 2021.
- Abakobwa biyerekanye mu mbyino za Kinyarwanda babifashijwemo na Shauku Band
- Ibyo wamenya ku bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021
– No 11. Kabagema Laila: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza ya ‘Medical University of Warsaw’ muri Pologne aho akurikirana ibijyanye n’Ubuganga.
– No 10. Ishimwe Sonia: Uyu mukobwa w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima.
– No 9. Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya INES Ruhengeri mu bijyanye na ‘Applied Economics’.
– No 34. Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga ‘Marketing’ mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda.
– No 35. Uwase Phionah: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Kigali, mu bijyanye na ‘Business
Marketing’.
– No 32. Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yasoje ayisumbuye muri Martyrs Secondary School aho yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
– No 27. Umutesi Lea: Afite imyaka 22, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Gatatu w’Ubukerarugendo muri UTB.
– No 28. Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya ‘Customs and Tax Operations’.
– No 29. Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yasoje kwiga ‘Ubugeni’ ku Nyundo.
– No 12. Karera Chryssie: Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Environmental Planning’.
– No 13. Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi.
– No 14. Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.
– No 18. Musana Teta Hense: Imyaka ye ni 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare.
– No 19. Musango Nathalie: Afite imyaka 22, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Kabiri muri Davis College Akilah Campus muri ‘Business Management and Enterpreneurship.
– No 23. Teta Larissa Keza: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Public administration and local governance.’
– No 1. Akaliza Amanda: Ni umukobwa w’imyaka 24 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
– No 5. Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya ‘UTB’ aho akurikirana ibijyanye na ‘Business Management’.
– No 6. Ingabire Esther: Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri APRED Ndera aho yakurikiye Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
– No 7. Ingabire Grace: Ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.
– No 2. Akaliza Hope: Afite imyaka 20, akaba umwe mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Procurement’.]
– Amafoto yerekana uko abakobwa bitwaye ubwo batambukaga imbere y’Akanama Nkemurampaka ku nshuro ya mbere
– Igifaransa cyongeye guheshwa agaciro muri Miss Rwanda
20:14: Abakobwa uko ari 20 bamaze kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka bivuze bakoresheje indimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Sonia Ishimwe na Karera Chryssie bakoresheje Igifaransa, bivuga ndetse n’intego bafite.
Kuva mu mwaka ushize ni ubwa mbere abakobwa bagerageje kuvuga mu Gifaransa kuko abandi bakoresheje Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Karera Chryssie w’imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Environmental Planning’.
Ishimwe Sonia w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima.
Byabaye impurirane!
Ubusanzwe buri ku wa 20 Werurwe, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie, ugizwe n’ibihugu 88 bituwe n’abaturage barenga miliyari bavuga ururimi rw’Igifaransa, ukaba ugamije guteza imbere uburezi, umuco, ururimi rw’Igifaransa, demokarasi, uburinganire bw’abagore n’abagabo n’ibindi.
Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.
– Nyampinga atorwa hagendewe ku Muco, Ubwiza n’Ubwenge
Ukuriye akanama nkemurampaka, Mukazibera Agnes, yavuze uko amanota ari butangwe mu byiciro bitatu hibandwa ku bafite ubwiza bubarirwa amanota 30, ubwenge ni 40 mu gihe umuco ari 30.
– Uko abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma batoranywa
Buri mukobwa ari gutambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka muri ya ngendo iranga ba Nyampinga, hanyuma agahita avuga izina rye, Intara ahagarariye ndetse agatanga ubutumwa bugufi.
Abakobwa bose uko ari 20 baratambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka. Nyuma yo kukiyereka barahita batoranywamo icyenda ba mbere, aba bariyongeraho uwagize amajwi menshi.
Abitwaye neza mu marushanwa yose yakorewe mu mwiherero ni bo bari bugire amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere, kuko hateranywa amanota bagize mu marushanwa yose bakoze.
19:55: Abakobwa 20 bahataniye kuvamo uwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, bahamagawe imbere aho bagiye kwiyereka abagize Akanama Nkemurampaka.
19:47: Abanyamakuru Lucky Nzeyimana, Abera Martina na Ingabire Davy Carmel ni bo bayoboye ibi birori mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
– Amasura mashya mu bagize Akanama Nkemurampaka
Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira abagize Akanama Nkemurampaka bagiye bahinduka mu byiciro bitandukanye.
Uyu munsi hatoranyijwe abantu batanu bafite inarararibonye mu ngeri zitandukanye ko ari bo batanga amanota.
Aka Kanama Nkemurampaka kari gasanzwe kayobowe na Miss Mutesi Jolly ariko yatangaje ko ataza kuboneka habura amasaha make ngo irushanwa ritangire.
Akanama Nkemurampaka kagizwe n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Evelyne Umurerwa; Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times; Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka; Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko na Pamela Mudakikwa, ufite uburambe mu itangazamakuru n’itumanaho no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga atanga ubutumwa bwigisha.
19:18: Umunyamakuru Kalisa Sam uvuga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yatangije ibirori bya Miss Rwanda 2021, yakira Miss Nimwiza Meghan usanzwe ari Umuvugizi w’iri rushanwa.
Uyu mukobwa yasobanuye uko urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwagenze kuva mu Ukuboza.
Ati “Ni urugendo twigiyemo byinshi. Twabonye ko tugomba kubaho kandi intego ya Miss Rwanda yo kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa ntihagarare.’’
– Kureba Miss Rwanda kuri YouTube ni ukwishyura
Bitandukanye n’ibihe byatambutse, kuri ubu kureba ibirori bitangirwamo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 unyuze kuri YouTube ya Miss Rwanda hishyurwa amadolari atatu.
Abari imbere mu gihugu barakurikirirana ibi birori kuri Televiziyo ya KC2 kuva saa Moya, abatuye hanze y’u Rwanda bo basanzwe bifashisha Youtube ya Miss Rwanda barabanza kwishyura.
Abanyarwanda benshi baba hanze y’u Rwanda biteguye gukurikirana ibi birori kuri YouTube.
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda buheruka gutangaza ko iki cyemezo cyafashwe mu gushaka ubushobozi bwo gushyigikira iri rushanwa.
Shauku Band iri butaramire abakurikira ibi birori nayo ikomeje imyiteguro ya nyuma
Shauku Band ni itsinda ry’abacuranzi ribarizwa muri Shauku Africa, inzu y’umuziki yafunguwe mu Ugushyingo 2020.
Ni itsinda ry’abacuranzi bize umuziki mu ishuri rya Muzika rya Nyundo biyongereyeho Sophia Nzayisenga na Dj Ira.
Iri tsinda ni ryo riza gutaramira abitabira ibirori rushanwa.
– Ku mbuga nkoranyambaga haravugwa iki?
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kwerekana ibyiyumviro byabo bijyanye n’icyo batekereza kuri iri rushanwa ryabo.
Mu butumwa bwatanzwe kuri Twitter harimo abashimye Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba ry’umwaka ushize.
Thank you for raising the bar for us and for showing us that no matter what they throw at you in face you can still achieve your goals and regardless of the pandemic you made us more proud !! You are loved and appreciated 👸 and good luck in whatever next step @NaomieNishimwe
— Queeennn👑 (@DoreenSano) March 20, 2021
Abandi bari kwerekana ibyiyumviro byabo kuri iri rushanwa bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bari guha amahirwe ko bashobora kwegukana ikamba.
#MissRwanda2021 In that order🥳 pic.twitter.com/8Tvy6xjuyG
— DAHVEED NSHUTY🗽♐ (@Godswatchin) March 20, 2021
one of them will get that Crown today #MissRwanda2021 pic.twitter.com/9utVKgLSBB
— Uzace Ku Rugo🇨🇩🇷🇼 (@GMbokani) March 20, 2021
– Uyu munsi haratangwa amakamba icyenda
Kuva mu 2009 kugera mu 2020, hamaze gutangwa amakamba 70, ku bakobwa 57 bahatanye muri Miss Rwanda.
Amakamba icyenda agiye gutangwa muri Miss Rwanda 2021 aratuma amaze gutangwa yose muri iri rushanwa mu myaka 12 aba 79.
– Imodoka ihabwa uwegukana ikamba ifite agaciro ka miliyoni 27 Frw
Ubusanzwe umukobwa wegukanaga ikamba rya Miss Rwanda, yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, gusa kuri iyi nshuro azahabwa Hyundai Creta igezweho, yakozwe muri uyu mwaka.
Urebye ku mbuga za internet zicururizwaho imodoka, usanga iyi modoka igurishwa mu byiciro bine bitewe n’umwihariko wa buri kimwe. Ihera ku madolari ibihumbi 21 y’amadolari ikagera ku bihumbi 26 by’amadolari.
Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 Frw gusa ni amafaranga ashobora kurenga kuko nk’ibyo biciro ni iby’ubwoko bwa 2020 mu gihe Miss Rwanda we azahabwa ubwoko bwa 2021 byitezwe ko izaba iri hejuru ya miliyoni 30 Frw.
Ubusanzwe Nyampinga w’u Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yabaga ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
– Ibyuma biri gusuzumwa hamarwamo amakaraza
Mbere y’uko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2021 bitangira, abakozi ba EAP (East African Promoters) bari gusuzuma ibyuma ko bikora neza kugira ngo bize kuba binyuze amatwi y’abareba iri rushanwa.
17:30: Imodoka itwaye itwaye abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yinjiye ahagiye kubera ibirori.
Abantu bake batumiwe basabwe kwicara mu ntebe zo hejuru mu rwego rwo kwirinda ko hari aho abantu baturutse hanze bahurira n’abakobwa bavuye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021.
Abakobwa bahatanye bari bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero kuri La Palisse Nyamata mu Bugesera. Muri icyo gihe baganirijwe ku ngingo zitandukanye zigamije kubagurira intekerezo no kubategura mu gihe bazaba batangiye inshingano zo guhagararira bagenzi babo mu gihugu.
Nyampinga yatowe hagendewe ku kimero n’ubwiza, kugira ubumenyi kurusha abandi ndetse n’umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’igihugu.
Iri rushanwa ryanyuze kuri KC2, shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda no kuri YouTube ya Miss Rwanda, aho byasabye kwishyura amadolari atatu kugira ngo umuntu abibone.
Amafoto: Niyonzima Moïse
Iyi nkuru yagiye ivugururwa guhera saa 18: 24
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!