00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizz Daniel utegerejwe i Kigali yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 August 2022 saa 05:35
Yasuwe :

Kizz Daniel utegerejwe i Kigali mu Iserukiramuco rya ATHF riteganyijwe ku wa 12-13 Kanama 2022 yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania nyuma yo gutumirwa mu gitaramo ariko ntakigaragaremo, bigatera umuvundo.

Kizz Daniel yafatiwe mu Mujyi wa Dar Es Salaam nyuma yo gutumirwa mu gitaramo mu gihugu cya Tanzania, ntabashe kucyitabira.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Kizz Daniel n’ikipe ye bagaragaye bagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi bacungiwe umutekano bikomeye.

Mu majwi aherekeje aya mashusho humvikana amajwi abwira Kizz Daniel ati "Narakubwiye Kizz Daniel wangije byinshi, ukeneye gusaba imbabazi."

Kizz Daniel yatawe muri yombi nyuma y’uko ananiwe kwitabira igitaramo yatumiwemo tariki 7 Kanama 2022.

Ibi byababaje abafana bagaragaye bafite umujinya udasanzwe, bamenagura buri kimwe cyari cyateguwe ahabereye igitaramo.

Uyu muhanzi yari utegerejwe i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘ATHF Rwanda’, rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda.

Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku wa 12-13 Kanama 2022.

Abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi bazasusurutsa abitabiriye.

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.

Kizz Daniel utegerejwe i Kigali yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .