00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Alex Muhangi akomeje kotswa igitutu kubera guha akazi Weasel

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 August 2022 saa 08:16
Yasuwe :

Umunyarwenya Alex Muhangi akomeje kotswa igitutu cy’uko yahaye akazi Weasel utorohewe n’ibibazo by’amashusho aherutse kujya hanze agaragaza uburyo yahohoteye umugore we Teta Sandra.

Alex Muhangi usanzwe utegura ibitaramo bya Comedy store bihuza abanyarwenya n’abahanzi, kuri iyi nshuro yatumiye Weasel mu kizaba ku wa 10 Kanama 2022.

Akimara gusohora ifoto yamamaza iki gitaramo, Alex Muhangi yahise atangira kotswa igitutu aryozwa kuba yatumiye Weasel uri kuvugwaho guhohotera umugore we.

Uwiyise Katusiime yagize ati “Ntabwo tukwishimiye!” uyu kimwe n’abandi benshi bagaragaje ko batishimiye kuba Weasel yatumiwe mu birori bya Comedy Store nyamara ari kuvugwa mu ihohoterwa yakoreye Teta Sandra.

Hashize iminsi havugwa inkuru z’uko Weasel amaze iminsi ahohoteye Teta Sandra ku buryo bukomeye, ibi bikaba byaranagaragaye mu mafoto yasohotse uyu mugore amerewe nabi.

Kuva aya mafoto yajya hanze, Weasel yagerageje kugaragaza ko nta kibazo afitanye n’umugore we ariko biba iby’ubusa kuko atari benshi babihaye agaciro.

Umunyarwenya Alex Muhangi akomeje kotswa igitutu kubera guha akazi Weasel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .