Uyu mugabo utavugwaho rumwe aherutse kugirana ikiganiro na Alex Jones, aho yavuzemo amagambo menshi yakangaranyije Isi, ashimagiza Adolf Hitler n’Aba-Nazi bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ye mbere yo gukumirwa kuri Twitter, yaranditse ati “Reka tumene idirishya rya nyuma mbere y’uko tuva hano. Nafashe uyu musore ari kumwe na Kim. Ijoro ryiza.”
Kardashian ahakana ibivugwa ko yaryamanye na Chris Paul, akavuga ko ahubwo Ye ari gushaka kuyobya uburari kugira ngo ajijishe abantu bibagirwe amagambo yavuze ku ba Nazi.
Si ubwa mbere Ye ashinje Kim ko yamuciye inyuma, kuko mu myaka yashize yigeze no kuvuga ko yaryamanye na Drake ndetse na Meek Mill.
Ye yakuwe kuri Twitter ku itegeko ry’inshuti ye, umuherwe Elon Musk uherutse kugura uru rubuga nkoranyambaga. Hari nyuma y’uko ashyize kuri konti ye ishusho igaragaza ikirango cy’Aba-Nazi.
Hari ubutumwa uyu muhanzi yashyize kuri konti ye, bw’ikiganiro yagiranye na Musk mbere y’uko amukura kuri uru rubuga. Hari aho Musk yamwandikiye ati “ihangane ariko warengereye. Ibi ntabwo ari urukundo.” Ye amusubiza ati “Byari ibihe byiza. Yezu ni umwami.”
Chris Paul ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri NBA, akinira Phoenix Suns.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!