00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ye yashinje Chris Paul gusambana na Kim Kardashian

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 December 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Kanye West yongeye gukoza agati mu ntozi, avuga ko yafashe Chris Paul ari gusambana n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian.

Uyu mugabo utavugwaho rumwe aherutse kugirana ikiganiro na Alex Jones, aho yavuzemo amagambo menshi yakangaranyije Isi, ashimagiza Adolf Hitler n’Aba-Nazi bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ye mbere yo gukumirwa kuri Twitter, yaranditse ati “Reka tumene idirishya rya nyuma mbere y’uko tuva hano. Nafashe uyu musore ari kumwe na Kim. Ijoro ryiza.”

Kardashian ahakana ibivugwa ko yaryamanye na Chris Paul, akavuga ko ahubwo Ye ari gushaka kuyobya uburari kugira ngo ajijishe abantu bibagirwe amagambo yavuze ku ba Nazi.

Si ubwa mbere Ye ashinje Kim ko yamuciye inyuma, kuko mu myaka yashize yigeze no kuvuga ko yaryamanye na Drake ndetse na Meek Mill.

Ye yakuwe kuri Twitter ku itegeko ry’inshuti ye, umuherwe Elon Musk uherutse kugura uru rubuga nkoranyambaga. Hari nyuma y’uko ashyize kuri konti ye ishusho igaragaza ikirango cy’Aba-Nazi.

Hari ubutumwa uyu muhanzi yashyize kuri konti ye, bw’ikiganiro yagiranye na Musk mbere y’uko amukura kuri uru rubuga. Hari aho Musk yamwandikiye ati “ihangane ariko warengereye. Ibi ntabwo ari urukundo.” Ye amusubiza ati “Byari ibihe byiza. Yezu ni umwami.”

Chris Paul ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri NBA, akinira Phoenix Suns.

Ye yatangaje ko yafashe Chris Paul ari gusambana n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .