Ni imyambaro yari imaze amezi abiri ikorwa, igizwe n’amakanzu, amakote, amashati, amajipo n’ amapantalo byose by’abakobwa cyangwa abagore. Ku bahungu bo yibanze cyane ku gukora amakositimu gusa kuko asanzwe akora imyenda y’igitsinagabo itari myinshi.
Yabwiye IGIHE ko guhanga iyi myambaro yabitekereje mu gihe cyashize yumva ashaka gukora imyenda itandukanye cyane n’isanzwe ikorwa n’abahanga imideli.
Ati “Twashakaga kugaragaza ko ari imyambaro yihariye ugereranyije n’indi ikorwa mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.”
Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko ari yo myambaro ye ya mbere igiye hanze ifite izina ndetse ari imbumbe ariko akaba atari yo ya mbere akoze.
Abayishaka ni ukwandikira BrenFashion, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akabasanga aho bakorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko adateganya guhita ashyira indi myambaro mishya hanze gusa bizaterwa n’uko abantu bazakira ino mishya bakoze.
Umutoniwase mu aheruka kuvuga ko mu gihe gito amaze ahanga imyambaro, yabonye ari ibintu bimaze kugira agaciro gakomeye mu Rwanda kuko Abanyarwanda basigaye baterwa ishema n’ibikorerwa iwabo.
Ati “Maze imyaka ibiri gusa ntangiye guhanga imyambaro mu buryo bw’umwuga. Ni byiza kugeza ubu kuko abanyarwanda ntabwo bagifite imitekerereze yo kwambara imyambaro yo hanze ahubwo bwose baba batewe ishema n’ibikorerwa iwabo.”
Yavuze ko ubusanzwe ari umudozi akaba akorana n’abandi bakozi batatu bamufasha kuko atari yamara kwagura ibikorwa bye uko abyifuza, ariko akemeza ko ariho bigana.
Ati “Ubusanzwe ndi umudozi. Nakuze mbikunda ndetse numva ko nimara gusoza amashuri nzahanga imyambaro. Nkora imyambaro yose yaba iy’abakobwa n’abagabo. Nahisemo gukora imyambaro kuko ari ibintu nakundaga kandi mbona nshoboye. Mpitamo kubikora kugira ngo ndusheho kuzanira abanyarwanda ibintu byiza kandi bikorewe iwacu.”
Ubuyobozi bwa BrenFashion, buvuga ko bufite intego yo guhanga imideli mishya budakuye ahandi no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!