00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi zabaye impamo kuri Umufite ugiye gukorana na Elite (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 December 2021 saa 04:40
Yasuwe :

Umunyamideli Umufite Anipha yasinye amasezerano y’umwaka yo kumurika imideli muri Elite Modeling Agency Network, ikigo mpuzamahanga cy’Abafaransa mu kumurika imideli.

Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n’umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss supranational Rwanda 2019.

Amahirwe yo gukorana na Elite yaturutse ku marushanwa yo gushaka abanyamideli yakozwe n’ikigo The Hunt cyo muri Côte d’Ivoire ubwo we n’undi musore batsindaga mu bantu 174 bari bitabiriye.

Kubera imikoranire myiza byatumye iki kigo gitangira kwerekana amafoto ye mu bindi bigo bikomeye mpuzamahanga by’abanyamideli nka Viva, IMG Models na Elite ariyo yaje kumuhitamo basinyana amasezerano y’umwaka ashobora kuzongerwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Umufite yavuze ko anejejwe no kuba ageze ku nzozi ze zo gukorana n’ikigo gikomeye nyuma yo gukura akunda kumurika imideli ariko ababyeyi bakamusaba kubanza kurangiza amashuri.

Elite Model Management yashinzwe mu 1972 ishingirwa mu Bufaransa. Yakoranye n’abanyamideli batandukanye mpuzamahanga nka Diana Penty, Linda Evangelista, Naomi Campbell, Kelly Gale, Özge Ulusoy, Hanne Gaby Odiele, Julia Saner, Olga Puchkova, Erika Lucas n’abandi.

Elite ikorana n’ibigo bitandukanye birimo Channel, Prada, FENDI, Saint Laurent, Calvin Klein, Nespresso n’ibindi bigo bikomeye by’imideli.

Elite Model Management yanyuzwe n'amafoto ya Umufite bituma bamuha amasezerano yo gukorana
Ni ibyishimo bikomeye kuri Umufite ugiye gukorana n'ikigo gikomeye cyo mu Bufaransa
Umufite Anipha asanzwe ari umunyamakuru mu Isango na Muzika
Umufite Anipha yasinye amasezerano y'umwaka muri Elite Model Management
Umufite ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda
Umufite avuga ko yakuze akunda kumurika imideli
Umufite yatangiye kumurika imideli akiri muto aza kuba abihagaritse abanza kurangiza amashuri ye
Umufite yitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .