Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n’umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss supranational Rwanda 2019.
Amahirwe yo gukorana na Elite yaturutse ku marushanwa yo gushaka abanyamideli yakozwe n’ikigo The Hunt cyo muri Côte d’Ivoire ubwo we n’undi musore batsindaga mu bantu 174 bari bitabiriye.
Kubera imikoranire myiza byatumye iki kigo gitangira kwerekana amafoto ye mu bindi bigo bikomeye mpuzamahanga by’abanyamideli nka Viva, IMG Models na Elite ariyo yaje kumuhitamo basinyana amasezerano y’umwaka ashobora kuzongerwa.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Umufite yavuze ko anejejwe no kuba ageze ku nzozi ze zo gukorana n’ikigo gikomeye nyuma yo gukura akunda kumurika imideli ariko ababyeyi bakamusaba kubanza kurangiza amashuri.
Elite Model Management yashinzwe mu 1972 ishingirwa mu Bufaransa. Yakoranye n’abanyamideli batandukanye mpuzamahanga nka Diana Penty, Linda Evangelista, Naomi Campbell, Kelly Gale, Özge Ulusoy, Hanne Gaby Odiele, Julia Saner, Olga Puchkova, Erika Lucas n’abandi.
Elite ikorana n’ibigo bitandukanye birimo Channel, Prada, FENDI, Saint Laurent, Calvin Klein, Nespresso n’ibindi bigo bikomeye by’imideli.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!