Mu mpera za 2020 nibwo Turahirwa yerekeje mu Butaliyani muri rimwe mu ishuri rikomeye ryigisha ibijyanye n’imideli, akaba yarakurikiranye amasomo ajyanye no guhanga imideli.
Nyuma y’igihe akurikirana amasomo ye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2021, yayasoje mu ishuri rya Polimoda riherereye mu Mujyi wa Florence.
Turahirwa yabwiye IGIHE ko anejejwe no kuba asoje urugendo rutari rumworoheye, kuko ubu icyo ashyize imbere ari gahunda yo guteza imbere inzu ye y’imideli ikajya ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Ndumva nishimye kandi nyuzwe, nyuma y’urugendo rutari rworoshye rwo kubona iyi ‘Masters’, gahunda ni ya yindi ni ukwagura ikirango kikagera ku ruhando mpuzamahanga.”
Turahirwa yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ mu 2015, ikaba imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake. Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Ishuri Collection’ yasohotse mu 2020.
Hategerejwe indi myambaro izashyirwa ahagaragara mu imurikagurisha ry’imideli rizaba guhera tariki ya 5 kugeza iya 7 Ugushyingo, iyi myambaro akaba yarayise ‘Imandwa Collection SS 22’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!