00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 11 January 2012 saa 11:04
Yasuwe :

Ndi Bonny Buranga, umuhanzi w’umunyarwanda, ndirimba mu njyana ya RNB. Amazina yanjye nyakuri ni Buranga Boniface. Navukiye mu Ntara y’I Burengerazuba mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi. Navutse ku itariki 12 Kamena 1989.
Ababyeyi banjye ni Protais Bunyenzi na Beatrice Mukayiranga, nkaba ndi imfura mu muryango w’abana batatu. Ndi ingaragu, niga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali mu itangazamakuru n’itumanaho mu mwaka wa gatatu. Amashuri yisumbuye nayize muri Petit (...)

Ndi Bonny Buranga, umuhanzi w’umunyarwanda, ndirimba mu njyana ya RNB. Amazina yanjye nyakuri ni Buranga Boniface. Navukiye mu Ntara y’I Burengerazuba mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi. Navutse ku itariki 12 Kamena 1989.

Ababyeyi banjye ni Protais Bunyenzi na Beatrice Mukayiranga, nkaba ndi imfura mu muryango w’abana batatu. Ndi ingaragu, niga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali mu itangazamakuru n’itumanaho mu mwaka wa gatatu. Amashuri yisumbuye nayize muri Petit Seminaire St Aloys i Rusizi no muri E.S.Tyazo i Nyamasheke.

Uko Bonny Yinjiye mu buhanzi

Intangiriro y’umuziki wanjye nyikomora mu iseminari, aho niga mu mwaka wa kabiri gusa nari ndi umwe mu bayobozi ba korali (chorale) yaho kubera impano ikomeye nari mfite muri muzika cyane cyane iyo guhimba indirimbo nifashishije amanota ya muzika (Solfege).

Indirimbo ya mbere nayisohoye muri 2009 ndangije amashuri yisumbuye. Nibwo natangiye kumenyekana cyane mu Ntara y’i Burengerazuba cyane cyane mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke. Nyuma naje gukomereza umuziki Ntara y’Amajyepfo muri Kaminuza y’u Rwanda aho naje gutwara igihembo cy’umuhanzi witwaye neza kurusha abandi mu gushimisha abafana mu mwaka wa 2010.

Ubu mfite indirimbo 7 za audio ari zo: Nta wundi, Icyivugo cy’Ubutwari, Tera Intambwe, Ndanyuzwe, Bimbwire, Rukuruzi, Nyerurira. Naho kugeza ubu izo nakoreye amashusho ni 2: Bimbwire na Rukuruzi naririmbye mfatanyije n’umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Professor Nigga. Usibye umuziki ndi umuyamakuru wa Radio Salus mu biganiro. Icyo nzwimo cyane ni icyitwa “Tukabyine” ndetse no mu makuru (News).

Ndateganya gukorera umuziki wanjye mu mujyi wa Kigali aho ubu ndi gukora amashusho y’izindi ndirimbo zisigaye kandi mfite gahunda yo kwitabira ibitaramo bikomeye kugirango ngaragarize abanyarwanda bose muri rusange impano yanjye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Bonny Buranga

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .