00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese hagati ya King James na Danny Vumbi ninde wigiza nkana?

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 October 2013 saa 01:27
Yasuwe :

Hashize iminsi umuhanzi King James na Danny Vumbi batavuga rumwe ku ndirimbo Buhoro Buhoro na Biracyaza, aho Danny Vumbi avuga ko ari we watanze imirongo migari yo kugira ngo zandikwe King James we ibi akabihakana avuga ko Danny Vumbi atagize uruhare mu iyandikwa ryazo, ahubwo yatanze amazina yazo gusa.
Bijya gutangira, Danny Vumbi yatangaje ko iyo atabaho izi ndirimbo ebyiri zanakunzwe cyane mu Rwanda nazo zitari kubaho.
Mu magambo aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa facebook, Danny Vumbi (...)

Hashize iminsi umuhanzi King James na Danny Vumbi batavuga rumwe ku ndirimbo Buhoro Buhoro na Biracyaza, aho Danny Vumbi avuga ko ari we watanze imirongo migari yo kugira ngo zandikwe King James we ibi akabihakana avuga ko Danny Vumbi atagize uruhare mu iyandikwa ryazo, ahubwo yatanze amazina yazo gusa.

Umuhanzi akaba n'umwanditse Danny Vumbi yahoze mu itsinda rya The Brothers nyuma aza kuba umuhanzi ku giti cye; ubu yashyize hanze Album yise "Umudendezo"

Bijya gutangira, Danny Vumbi yatangaje ko iyo atabaho izi ndirimbo ebyiri zanakunzwe cyane mu Rwanda nazo zitari kubaho.

Mu magambo aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa facebook, Danny Vumbi yagaragaje ko King James asa n’uterwa ipfunwe n’uko hatangazwa ko izi ndirimbo zanditswe hagendewe ku gitekerezo cya Danny Vumbi.

Ati “Indirimbo “Buhoro Buhoro” ndetse na “Biracyaza” ni ibitekerezo byanjye nagurishije King James izo ndirimbo zombi Danny Vumbi yazigizemo uruhare rukomeye kugirango zihangwe zumvwe. Iyo ntabaho ntizari kubaho sinanditse amagambo yazo yose natanze imirongo ngenderwaho ngo zibeho ngicyo icyo mvuga kuri Buhoro buhoro na Biracyaza za King James.”

Yongeraho ati “Ku bantu basanzwe bazi kwiyandikira indirimbo nka ba Kamichi King James Man Martin, Riderman,... birahagije gusa kumuha igitekerezo ibindi akabyirangiriza. Kumuha igitekerezo ni ukumuha indirimbo iyo ageretseho rero no kugura icyo gitekerezo aba aguze indirimbo ntiyakagombye guterwa ipfunwe n’uko bivuzwe.”

Umuhanzi King James

Nyamara King James we, mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, avuga ko atemeranya na Danny Vumbi, agasobanura ko Danny Vumbi atamuhaye igitekerezo nyamukuru cy’indirimbo ahubwo yamuhaye amazina gusa.

Yagize ati Njyewe natunguye no kubona amagambo yanditse kuri facebook. Njya kugura nawe “Buhoro Buhoro” Danny yarambwiye ati ‘mfite indirimbo nshaka kukugurisha’, nti ‘iyihe?’ ati ‘Buhoro Buhoro’, ndamubaza ‘yanditse gute?’ Arambwira ngo ‘uko yanditse iba ivuga nko mu buzima iyo umuntu akoze cyane buhoro buhoro ibintu bigenda biza’, ndamubwira nti ‘reka nkubwire uko tubigenza’ ndamubwira ngo ‘ngurisha iryo zina nuko ngenda nshyiramo amagambo yanjye kuko njye numvaga nabihuza n’ibyo nsanzwe ndirimba by’urukundo kandi ngira ngo nawe wumvise uko we yabitekerezaga n’uko nabiririmbye wumva ko nta n’ahantu bihuriye.”

King James yongeraho ati “Na Biracyaza ni uko kuko yampaye izina gusa.”

Ati “Danny we akunda kuririmba cyane indirimbo zijyanye n’ubuzima busanzwe we yabaga ashatse kuvuga ubuzima busanzwe, nka Biracyaza yo rwose nta n’ubwo twigeze tujya no muri rwinshi kuko yari amaze kumenya uko ndirimba n’ibyo ndirimba, we yampaye izina gusa nk’ibisanzwe.”

Indirimbo Biracyaza ya King James:

King James avuga ko adaterwa ipfunwe no kuba yavuga ko umuntu runaka yamwandikiye indirimbo, ati “N’ubu ngubu mu gihe cyashize twagiye tuvugana ku yandi mazina (titles) ariko tukabura umwanya wo guhura ngo tubivuganeho neza, ntabwo mfite ipfunwe kuko nka Kamichi yanyandikiye “Umugisha”, Pastor P anyandikira “Narashize” kandi nanakwishimira kumva ko yanyandikiye indirimbo, ariko ibintu bikavugwa uko biri kuko kwandika bitandukanye no gutanga ibitekerezo kuko nko muri izo ndirimbo uko we yabivugaga ntabwo uruhare uwanditse [King James] yagizemo Danny yigeze ashaka kurugaragaza.”

Danny Vumbi asanzwe ari umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo, cyo kimwe na Kamichi. King James nawe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’uburyohe bw’igihangano bye.

Umuhanzi Danny Vumbi ni umwe mu bahanga mu gucuranga gitari

Wabigenza Ute, indirimbo ya Danny Vumbi:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .