00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mitali yaguze album ya Miss Jojo amafaranga ibihumbi 300

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 10 March 2012 saa 12:45
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, Miss Jojo yamurikaga ‘Woman’ album ye ya Kabiri mu gitaramo cyagaragaje ko Miss Jojo ari umuhanzi ukomeye kandi ushoboye aho yakoze live, gusa abantu batunguwe no kubona Mitali Protais Minisitiri w’Umuco na Siporo agura CD ya mbere y’iyi album ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.
Icyatunguranye ni uburyo aya mafaranga yayatanzemo kuko benshi bari bazi ko agiye kuvuga ijambo risanzwe ry’uyu munsi ageze imbere bamuha CD nk’impano, ariko umwe mu bafunguye icuruzwa ry’iyi (...)

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, Miss Jojo yamurikaga ‘Woman’ album ye ya Kabiri mu gitaramo cyagaragaje ko Miss Jojo ari umuhanzi ukomeye kandi ushoboye aho yakoze live, gusa abantu batunguwe no kubona Mitali Protais Minisitiri w’Umuco na Siporo agura CD ya mbere y’iyi album ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Icyatunguranye ni uburyo aya mafaranga yayatanzemo kuko benshi bari bazi ko agiye kuvuga ijambo risanzwe ry’uyu munsi ageze imbere bamuha CD nk’impano, ariko umwe mu bafunguye icuruzwa ry’iyi album avuga ko atanze ibihumbi ijana kugira ngo Minisitiri atayitwara.

Minisitiri Mitali ahita avuga ko nawe atanze ibihumbi 200, kuva ubwo iba igiye mu ipiganwa. Baje kubaza Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), avuga ko atanga ibihumbi 50.

Minisitiri Mitali ati: "Iyi CD ikwiye 300."

Nyuma y’uko umushyushya rugamba MC Tino ahise ayishyira ku isoko ngo abantu bakomeze bapigure Minisitiri, byaje guhagarikwa na Miss Jojo wasabye ko bayirekera Minisitiri.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jojo yavuze ko uburyo Minisitiri agurishijwe CD bitari byateguwe kandi abantu bashobora kubibona ukuntu gutandukanye, yagize ati: "Ntabwo twabikoze kuko yari Minisitiri ahubwo kuri gahunda bari bazi ko bari bubone umwanya wo kumuha ijambo, aza mu gihe cyo kugura CD, aba arayiguze gahunda zikomeza uko zari zimeze".

Yongeyeho ati: "Ntabwo ari uko twatekereje kugira ngo tumukuremo amafaranga, ni umupapa wacu, ni umuntu n’ubundi ukunda kudufasha."

Kidum yifuriza Miss Jojo gutangira Orchestre

Abantu bakomeje kuza uruhongo hongo kugeza buzuye ihema ry’ahabera imurikagurisha iki gitaramo cyari cyabereye mo, basusurukijwe n’abahanzi b’ingeri zose nka Olivis, Khizz Kizito, Christopher, King James Dream Boyz, Ganzo, Just Family, Jules Sentore na Knowless waje no gufashwa na Kamichi bagacishijeho bacuranga mu buryo bwifashshije amaCD(playback).

Miss Jojo, Samputu, Miss Shanel na Kidumu bakoze umuziki w’umwimerere ukorewe aho(live).

Muri rusange Miss Jojo asanga intego ye yagezweho nka 75% kuko hari ibyo yari yateguye bitabashije kugerwa kubera ikibazo cy’igihe kitabashije kubahirizwa.

At: "Igikorwa cyagenze neza kuko ibyo twari twateguye twagerageje kubikora n’ubwo tutabikoze byose, ibyo twari twateguye ntitubirangije kubera ibibazo by’igihe."

Miss Jojo yinjiranye n'ababyinnyi be

Iki gitaramo cyari icya mbere cyo kumurika ‘Woman’ cyari kigenewe abantu biyubashye VIP, kikazakurikirwa n’ibindi bizabera mu ntara zitandukanye no kuri stade nto y’i Remera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .