00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sinazimye- Miss Jojo

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 11 October 2012 saa 02:51
Yasuwe :

Umuhanzi Uwineza Josianne umenyerewe cyane ku izina rya Miss Jojo aratangaza ko n’ubwo muri iyi minsi abakunzi be batari kumubona cyane ko atazimye.
Ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati “Ntaho nagiye n’ubwo benshi bakunze kuvuga ko nazimye, ndahari”
Jojo atangaza ko igituma muri iyi minsi abakunzi be batamubona uko babyifuza azitiwe n’ibintu byinshi yari ahugiyemo, ariko ubu akaba asa naho agiye kubirangiza kuburyo abakunzi be bagiye kongera kumubona vuba cyane.
Jojo yatangaje ko muri iyi (...)

Jojo yatangaje ko muri iyi minsi yari arimo gutegura album ye yitwa "Woman" iri hanze kandi iriho indirimbo nyinshi abakunzi be batari bumva kandi nziza, ubu akaba ashaka kuzikorera n’amashusho kugira ngo abantu bazirebe.

Abajijwe uko yakiriye kuba yarahamagawe mu bahanzi bazagaragara mu bitaramo bitegura gufasha Agaciro fund Jojo yasubije ko mu by’ukuri yabyishimiye cyane, kuko nawe yumvaga afite uwo mutwaro wo kuba yagira icyo atanga, ariko yarabuze aho yahera.

Jojo akomeza avuga ko kuba azaririmba gusa yumva bidahagije kuri we, ahubwo aramutse afite ikindi yakora kirenze kuririmba yagikora ariko akagira umusanzu ukomeye atanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .