Iki gitaramo cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground mu ijoro ryo 27 Werurwe 2016. Cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye aho benshi wabonaga bafite amatsiko yo kubona umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Wahamba Nathi, Pokeya Sifa n’izindi.
Saa moya zirenzeho iminota mike nibwo Patient Bizimana yageze ku rubyiniro aho yakiriwe n’abitabiriye igitaramo wabonaga ko bamwishimiye cyane. Yahise atangirira ku ndirimbo ye ‘Ubwo buntu’ nyuma aririmba n’izindi zakunzwe.
Uyu muhanzi wagaragaje kwirekura no kubyina bidasanzwe yavuze ko nta mpamvu yo kwifata mu gihe uri imbere y’Imana, ibintu byanashimangiwe na Apotre Masasu, Umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration Church ari naryo Patient asengeramo.
Apotre Masasu wigishije ijambo ry’Imana, yavuze ko nta mpamvu yo gutinya kandi Yesu yarapfuye akazuka bityo buri muntu wese akaba afite ubushobozi bwo kubabarirwa.
Mahlangu wari utegerejwe n’imbaga y’abakunda indirimbo zo kuramya yageze ku rubyiniro aherekejwe n’abaririmbyi ndetse n’abacuranze yavanye muri Afurika y’Epfo.
Mu ndirimbo ze zitandukanye yagaragaje kubyina bidasanzwe ndetse anaririmba indirimbo za bimwe mu birangirire nka One Love ya Bob Marley aho yavuze ko inzozi ze ari uko Abanyafurika bunga ubumwe.
Nubwo nyuma y’iminota mike agera ku rubyiniro umuriro wagiye iminota igera kuri 20, abitabiriye iki gitaramo ntibigeze bataha ahubwo bamugaragarije urukundo maze batangira kuririmba indirimbo ye ‘Wahamba Nathi’.
Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 aririmba indirimbo zihimbaza Imana yaje gutungura benshi ubwo yahamagaraga Patient bafatanya kuririmba indirimbo ye “Menye Neza”, maze abari bitabiriye igitaramo bishima kurushaho.
Mbere yo gusoza igitaramo, Mahlangu yasabye Abanyarwanda gukunda no gushyigikira Patient Bizimana kuko afite impano ikomeye.
Ati” Uyu musore afite impano ikomeye. Mugomba kumukunda no kumutera inkunga. Nimutabikora abandi bazamutwara.”
Mahlangu yavuze ko yishimiye uburyo Abanyarwanda bamwakiriye. Ati” Igitaramo cyagenze neza. Sinarinziko abanyarwanda, Abanyakigali bankunda. Imbaraga zari nyinshi, bamfashije kuririmba indirimbo zose. Ndabashimiye cyane.”
Mu bintu yishimiye cyane mu Rwanda ngo ni isuku iharangwa ndetse ashimira Perezida Paul Kagame ku kazi gakomeye yakoreye u Rwanda.
Iki gitaramo cya Easter Celebration cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, Apotre Masasu n’umugore we ndetse n’ibindi byamamare birimo King James, Miss Kundwa Doriane na benshi mu bahanzi b’indirimbo z’Imana mu Rwanda.
Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO