00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ushobora gutora Sacha na Tonzi ukabaha amahirwe yo gutsindira Kora Awards

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 November 2012 saa 05:20
Yasuwe :

Abategura irushanwa rya Kora Awards batangije amatora ku bahanzi 144 bari ku rutonde rw’abahatanira kuzababwa ibihembo bya Kora Awards 2013 uko bari mu byiciro 24.
Gutora birakorwa binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi SMS(bifite 50%) no gutora ukoresheje Internet; ku rubuga rwa Kora Awards (bifite 15%), ku rubuga rwa YouTube Channel KoraAwardsTV (bifite 5%). Ibindi bizahesha abahanzi bari ku rutonde gutsinda ni amanota azatangwa n’akanama nkemurampaka afite ijanisha rya 30%.
Kuri uru (...)

Kuri uru rutonde harimo abahanzi nyarwanda Sacha watowe mu cyiciro cya 23 cy’umuhanzi mwiza ukizamuka w’igitsina gore muri Afurika (Meilleur Espoir Féminin du continent Africain) kubera indirimbo ye yitwa “Nsobanurira” yaririmbanye na Bably.

Undi ni Tonzi uri mu cyiciro cya 17 cy’umuhanzi mwiza w’igitsina gore mu muziki w’Iyobokamana (Meilleure Artiste Féminine de Musique Religieuse). Bombi bakaba bakeneye gushyigikirwa ngo bazabashe kwegukana ibi bihembo mu byiciro barimo.

Tonzi ku rutonde rw'abahanzi bitwaye neza muri Gospel
Sacha ku rutonde rw'abahanzi b'abakobwa bakizamuka muri Afurika

Umuhango wo guhemba abahanzi bazaba aba mbere muri buri cyiciro muri aya marushanwa uzaba kuwa 29 Ukuboza kuri Hotel d’Ivoir mu mujyi wa Abidja ho muri Cote d’Ivoire.

Ntiturabasha kumenya uburyo wohereza ubutumwa ngo utore, ariko turakomeza kubishakisha, tubijeje kubibagezaho mu nkuru zacu zitaha. Ntitwabashije kuvugana n’aba bahanzi nyarwanda bazaserukira igihugu.

Ushaka gusoma inkuru yabanje urebe abahanzi bose bari kuri urwo rutonde kanda HANO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .