00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umuhanzi Samputu azatanga amahugurwa ku buhanzi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 August 2013 saa 06:57
Yasuwe :

Kuwa Kabiri tariki ya 27 no kuwa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2013, guhera saa mbiri n’igice za mugitondo kugeza saa saba z’amanywa (8.30 AM – 1 PM) mu Kiyovu ahakorera ikigo cy’Abadage cya Goethe-Institut hazatangirwa amahugurwa y’ubuhanzi.
Aya mahugurwa azatangwa na Jean-Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda wegukanye ibihembo mpuzahanga akoresheje ururimi rw’ikinyarwanda.
Goethe-Institut ivuga ko muri aya mahugurwa, uyu muhanzi wakunze kwegukana ibihembo mpuzamahanga birimo n’icy Kora Awards, (...)

Kuwa Kabiri tariki ya 27 no kuwa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2013, guhera saa mbiri n’igice za mugitondo kugeza saa saba z’amanywa (8.30 AM – 1 PM) mu Kiyovu ahakorera ikigo cy’Abadage cya Goethe-Institut hazatangirwa amahugurwa y’ubuhanzi.

Aya mahugurwa azatangwa na Jean-Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda wegukanye ibihembo mpuzahanga akoresheje ururimi rw’ikinyarwanda.

Goethe-Institut ivuga ko muri aya mahugurwa, uyu muhanzi wakunze kwegukana ibihembo mpuzamahanga birimo n’icy Kora Awards, azasobanurira abahanzi bagenzi be n’abandi bifuza kujya mu buhanzi uko umuhanzi yakwifashisha umuco gakondo we mu buhanzi mpuzamahanga.

Umuhanzi Jean Paul Samputu washinze umuryango Mizero Foundation

Jean Paul Samputu yavutse tariki 15 Werurwe 1962. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akanaba n’umucaranzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Tariki ya 9 Nzeli 2013, Jean-Paul Samputu, usanzwe ari intumwa y’amahoro, azatanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku hazaza h’amahoro n’ubutabera ku isi i La Haye mu Buholandi.

Bimwe mu bihembo Samputu yahawe hirya no hino ku isi:

2009 – Igihembo cya World Vision International Peacemaking Award

2008 – Igihembo cya Tipperary Peace Prize (yatowemo)

2006 – Igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo mu irushanwa rya "Psalm 150".

2006 – Igihembo cya Pam award nka Best Artist of the Year.

2005 – Igihembo cya The Spirituality & Healing Competition kuri Album "Testimony from Rwanda".

2004 – Igihembo cy’umwe mu bahanzi 2 gusa ba Afurika bagaragaye mu gitaramo mpuzamahanga I cy’imico (World Culture Open) muri Lincoln Center i New York.

2004 – Igihembo cya Kim’s East African Award, muri Uganda.

2003 – Igihembo cya Most Promising African Artist Kora Award kubw’indirimbo ye Ange Noir.

2003 – Igihembo cy’uwaje mu bahatanira igihembo cya Best African Traditional Artist Kora Award kubw’indirimbo ye Nyaruguru.

Samputu anazwi cyane mu itsinda Ingeri na nyampinga mu myaka ya 1980 n’1990.

Aho ikigo Goethe Institut giherereye mu Mujyi wa Kigali

Zimwe mu ndirimbo ze ni:

  Suzuki (1983 arikumwe Orchestre Nyampinga)

  Ingendo y’abeza (1984 arikumwe Orchestre Nyampinga)

  Tegeka Isi (1985 solo album)

  Mr. Bigirumwami (1986 arikumwe Orchestre Ingeli )

  Rwanda rwiza (1987 single)

  Bahizi beza (1991 solo album)

  Twararutashye (1993)

  Kenyera inkindi y’ubuzima (1995)

  Mutima w’urugo (1996)

  Ubaha nkiremwa muntu (1997)

  Ubuphura buba Munda (1997)

  Igihe Kirageze (1999)

  Disi garuka (2000)

  Abaana (2003)

  Testimony from Rwanda (2004)

  Ubwiyunge (2011)

Mu kwezi gushize umuhanzi Masamba Intore nawe aherutse gutanga amahugurwa nk’aya muri iki kigo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .