00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 8 nta album, Samputu yagarutse mu ‘Ntwatwa na Jazz’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 October 2015 saa 09:08
Yasuwe :

Umuhanzi mpuzamahanga Jean Paul Samputu, wari umaze igihe kinini adashyira hanze ibihangano bishya, yatangaje ko agiye gusohora album nshya izaba inagizwe n’ibihangano bifite umwihariko.

Samputu yatangaje ko mu minsi ishize yabashije gukora injyana nshya yise Pygmy Jazz, ikaba igizwe n’uruhurirane rw’injyana y’Intwatwa na Jazz.

Samputu yavuze ko Album ye nshya yitwa “Only Love” ikaba izakorerwa mu Bwongereza ikazajya hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

Mu Bwongereza ari naho Samputu ari gukorera umuziki muri iyi minsi, niho azashyirira album ye hanze, gusa ngo azanakora ibindi bitaramo muri Suwede n’ u Bubiligi.

Abajijwe ku cyatumye amara imyaka umunani yose adashyira hanze album nshya yasubije ko yabitewe n’indi mirimo yabangikanyaga n’ubuhanzi.

Yagize ati “…Kubera imirimo yo kuba ambasaderi w’amahoro, nagiye ngira ingendo nyinshi hirya no hino aho najyaga kwigisha, byasaga nk’ibimbuza umwanya wo kujya muri studio gukora izindi ndirimbo nshya. Cyakora byatumye nitonda nandika indirimbo nziza. Izo ngiye gukora kuri iyi album zizaryohera abantu.”

Samputu yavuze ko iyi Album izibanda ku rukundo Isi yose ikeneye ari nayo mpamvu yayise Only Love.

Yagize ati “Iyi album irimo ubutumwa bw’urukundo Isi ikeneye, niyo mpamvu nayise Only Love. Abantu bakeneye urukundo no kubana neza, Isi ikeneye amahoro, nka ambasaderi w’amahoro, ni undi musanzu nzaba ntanze ku batuye Isi. Kuba iri mu njyana ivanze bizatuma inabasha kugera hose ku Isi kuko hari benshi bazayiyumvamo.”

Samputu Jean Paul w’imyaka 53 y’amavuko, ni we muhanzi w’Umunyarwanda wenyine wabashije guhabwa igihembo mpuzamahanga cya KORA Awards. Kuva mu 2013 yerekeje mu Bwongereza ari naho ari gukorera umuziki we muri iyi minsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .