00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu mu bazacana urumuri rw’icyizere hibukwa Jenoside y’Abayahudi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 December 2014 saa 10:49
Yasuwe :

Umuhanzi Samputu Jean Paul, ni umwe mu batoranyijwe kuzacana urumuri rw’icyizere ku itariki ya 27 Mutarama 2015 ubwo hazaba hibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi mu gihe cya Adolf Hitler.
Mu kwibuka imyaka 70 ishize miliyoni z’Abayahudi zitikiriye muri Jenoside, hazacanwa buji 70 , imwe muri zo icanwa n’Umunyarwanda Jean Paul Samputu watoranyijwe n’abateguye iki gikorwa nk’uko bitangazwa na Newtownabbey Today.
Umuhanzi Jean Paul Samputu usanzwe ari intumwa y’amahoro, yatoranyijwe nk’umwe mu (...)

Umuhanzi Samputu Jean Paul, ni umwe mu batoranyijwe kuzacana urumuri rw’icyizere ku itariki ya 27 Mutarama 2015 ubwo hazaba hibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi mu gihe cya Adolf Hitler.

Mu kwibuka imyaka 70 ishize miliyoni z’Abayahudi zitikiriye muri Jenoside, hazacanwa buji 70 , imwe muri zo icanwa n’Umunyarwanda Jean Paul Samputu watoranyijwe n’abateguye iki gikorwa nk’uko bitangazwa na Newtownabbey Today.

Umuhanzi Jean Paul Samputu usanzwe ari intumwa y’amahoro, yatoranyijwe nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 akaba azanasangiza amahanga ubuhamya bwe n’ukuntu yahaye imbabazi abamwiciye muri Jenoside ndetse akaba abanye na bo mu mudendezo usesuye.

Nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere, Samputu azatanga ikiganiro cyigisha Isi kubana mu mahoro no guharanira kwimika ubumwe n’ubwiyunge ari nayo ngingi u Rwanda rwegamiye.

Umuhango wo kwibuka Abayahudi bazize Jenoside yakozwe n’Abanazi, uzabera ahitwa Mossley Mill mu Mujyi wa Newtownabbey uherereye muri Irlande y’Amajyaruguru

Mossley Mill

Ku itariki ya 27 Mutarama 2015 mu Mujyi wa Newtownabbey hazibukwa Jenoside y’Abayahudi yakozwe n’Abanazi mu myaka y’1940 , hazanibukwa kandi miliyoni z’inzirakarengane zazize Jenoside muri Cambodia, Rwanda, Bosnia na Darfur.

Jean Paul Samputu uzasangiza Isi ubuhamya bw’uko yabashije kubabarira abamwiciye ababyeyi muri Jenoside, amaze imyaka 30 mu mwuga w’ubuhanzi, aririmba mu ndimi esheshatu mu njyana zirenze umunani.

Yegukanye ibihembo mpuzamahanga birimo icya Kora Awards (The African Grammy), icy’umwanditsi mwiza w’indirimbo n’ibindi. Ni umuhanzi umaze gushyira hanze Album 16.

By’umwihariko, Samputu akunze gutumirwa mu nama mpuzamahanga nk’umuhanzi washinze umuryango wo kubabarira no gusana imitima witwa ‘Mizero Foundation’.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .