00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu yashyizwe mu bagize akanama nkemurampaka muri TPF6

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 18 October 2013 saa 01:32
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, umuhanzi nyarwanda Jean Paul Samputu, wegukanye Kora Award 2003, aratangira kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka (Judges) b’irushanwa rya TPF6.
Samputu yari yaragiye i Nairobi muri Kenya gusura umuhanzi Kidum uheruka kwibagisha mu mihogo, nuko abagize akanama nkemurampaka baza kumutumaho R Kay kugira ngo ajye mu bagize akana nkemurampaka, mu marushanwa ya Tusker Project Fame ari kuba ku nshuro ya gatandatu, muri iki gihugu.
Samputu (...)

Samputu yatangarije IGIHE ko yumvise nta kibazo kuri we, nuko abemerera kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka, kuri uyu wa Gatandatu akazatangira akazi.

Samputu yiyongereye ku rutonde rw’abari basanzwe bagize akanama nkemurampaka ari bo Ian Mbugua, Hermy B n’umuhanzi Juliana Kanyomozi.

Muri TPF6, u Rwanda rusigaranyemo abahanzi Patrick Nyamitari na Phionah Mbabazi.

Umuhanzi Jean Paul Samputu usanzwe ari intumwa y'amahoro ku Isi yagizwe umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri TPF6
Ian Mbugua, Juliana Kanyomozi na Hermy B basanzwe bagize akanama nkemurampaka.
Aha abahanzi bari muri TPF6 bari mu myitozo, kuri iki Cyumweru bazerekana aho bageze biga kuririmba neza

Samputu ubwo yatsindiraga igihembo i New York:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .