00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamerika ari kwandika igitabo kuri Jean Paul Samputu

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 14 May 2014 saa 11:37
Yasuwe :

Brent Swanson, umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ari kwandika igitabo kivuga ku muhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu.
Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Brent, yavuze ko iki gitabo yise ‘The Voice Of Rwanda: An Ethnomusicological Biography of Jean-Paul Samputu’ ngo ari kucyandika mu rwego rwo kubona impamyabumenyi y’ikirenga ‘Ph.D’, ariko nyuma azanagitegura mu buryo bwo kugishyira ku isoko.
Abajijwe icyamuteye kwandika ku (...)

Brent Swanson, umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ari kwandika igitabo kivuga ku muhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Brent, yavuze ko iki gitabo yise ‘The Voice Of Rwanda: An Ethnomusicological Biography of Jean-Paul Samputu’ ngo ari kucyandika mu rwego rwo kubona impamyabumenyi y’ikirenga ‘Ph.D’, ariko nyuma azanagitegura mu buryo bwo kugishyira ku isoko.

Abajijwe icyamuteye kwandika ku Rwanda no kuri Samputu by’umwihariko, Brent yasubije ko yabitewe n’ubukungu yabonye mu buhanzi bwo mu Rwanda ahanini nyuma yo guhura na Samputu no kwitegereza uburyo akora ubuahnzi bwe.

Yagize ati: “nahuye na Samputu kuko nariho nshaka Abanyarwanda bakoresha umuziki mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge, icyo gihe nari umuyobozi w’itsinda ry’abaramyi mu itorero ry’Abangilikani muri Amerika…nashakaga guhuza ikintu kijyanye n’umuco kurusha uko nakwibanda ku by’Imana cyane, nabajije Abanyarwanda baba i Washington bampuza na Samputu nashimishijwe n’ibyo yakoraga, ndetse mpita nifuza kumufasha mu rugendo yarimo rwo guteza imbere kubabarirana mu Rwanda. Naje no kubona ko ari n’umwe mu baririmbyi b’abahanga nabashije kubona, afite ukuntu yihariye…kuva icyo gihe turi n’inshuti.”

Brent akomeza avuga ko iki gitabo kizajya hanze ndetse kinagurishwa kimwe n’ibindi bitabo byinshi.

Avuga ibi yagize ati: “Nteganya kuzagishyira hanze kikanagurishwa n’ubwo kizaba kiri no ku rubuga rwa Kaminuza nkoreramo ku buntu, kugira ngo nkishyire ku isoko, bizasaba ko ngira utuntu mpinduramo.”

Uyu mushakashatsi avuga ko iki gitabo kizaba kirimo ubutumwa bwafasha Abanyarwanda n’isi yose muri Rusange.

Ati, “Ubutumwa burimo ku Banyarwanda, bushingiye ku kuba hari umunyarwanda wongeye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gitabo, nkeka ko bizanabatera akanyabugabo ko umuziki wabo uri guhindura ibintu ku isi yose aho n’ibihugu bikize bizabasha kurushaho kubona ibyiza by’ umuziki w’u Rwanda n’ubutumwa bwiza bwo kubabarirana. Iki gitabo kandi kizaba n’inzira yo kumenyekanisha gato umuco nyarwanda ku banyamahanga kuko hari aho gikomoza ku muco kikanavuga ku muziki wa Samputu n’aho uhuriye n’umuco nyarwanda."

Samputu ari kwandikwaho igitabo.

Jean Paul Samputu, yatangarije IGIHE ko yishimiye kuba hari umunyamahanga uri kumukoraho ubushakashatsi ndetse yizera ko bizafasha mu guteza imbere muzika nyarwanda.

Ati: “Nabyakiriye neza, iki ni icyerekana ko u Rwanda rufite umutungo, byagombye kumenyekana noneho tukiga uko twabibyazamo umusaruro. Ntawe uba utazi ko umuco wacu cyane cyane kubyina kuririmba n’ibindi ari byiza bihebuje arikio ikibazo ni gute twabibyaza umusaruro kuki tutabiteza imbere? Iyo nza kuba nkora reggae, rock n’ibindi nta gitabo baba bazanyanditseho ariko kuko nakoze Ikinyarwanda gakondo niyo mpamvu bitanze ikintu cyiza. Si njyewe wanditswe ni u Rwanda kuko rufite ibyiza kuko Imana yaruhaye ibyiza ni ugushima Imana yaduhaye umuco mwiza bihebuje.”

Brent Swanson mu busanzwe ni n’umuhanzi ariko akaba n’umushakashatsi utuye i Miami muri Leta ya Florida muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika. Yigisha amasomo ajyanye n’amateka ya muzika za Florida International University na University of Miami.” Imwe mu ndirimbo yaririmbye yitwa "Sing Out My Soul," yanditse mu Kinyarwanda n’Icyongereza akaba yarayirimbanye n’Abanyarwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .