00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperikazi Sandra Miraji asanga guhanga bikigoye mu Rwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 29 January 2012 saa 09:37
Yasuwe :

Hari ubwo umuntu yumva indirimbo icuranzwe kuri radio cyangwa se akayumva kuri internet ntabe yahita yiyumvisha inzira umuhanzi aba yanyuzemo kugira ngo iyo ndirimbo igere aho umukunzi w’umuziki ayumva.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’umuhanzi witwa Sandra Umulisa uzwi cyane ku izina rya Sandra Miraji yadutangarije ko kuri we asanga umuziki nyarwanda ugoye kuwukora kuko ukirimo imbogamizi nyinshi.
Uyu muhanzi avuga avuga yibanda ku mikorere y’amastudio atunganya indirimbo, aho avuga ko (...)

Hari ubwo umuntu yumva indirimbo icuranzwe kuri radio cyangwa se akayumva kuri internet ntabe yahita yiyumvisha inzira umuhanzi aba yanyuzemo kugira ngo iyo ndirimbo igere aho umukunzi w’umuziki ayumva.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’umuhanzi witwa Sandra Umulisa uzwi cyane ku izina rya Sandra Miraji yadutangarije ko kuri we asanga umuziki nyarwanda ugoye kuwukora kuko ukirimo imbogamizi nyinshi.

Uyu muhanzi avuga avuga yibanda ku mikorere y’amastudio atunganya indirimbo, aho avuga ko indirimbo hafi ya zose ze azikora nijoro. Uyu muhanzi kandi anavuga ko abatunganya umuziki bari mu batinza ibihangano by’abahanzi.

Miraji avuga ko bimwe mu bibazo bahura nabyo hari uko abatunganya indirimbo babagora ku buryo binabaviramo kuba bakora ibihangano mu masaha agoranye cyane. Yagize ati:”Biragoye gusohora indirimbo. Hari igihe Producer agusaba kuza gukora nijoro kandi usabwa gukora cyane bikaba ngombwa ko ujya gukora mu ijoro.”

Uyu muraperikazi yitangaho ubuhamya avuga ko ahagana mu ma saa saba z’ijoro ari bwo akunda kuba ari mu mastudio akora ibihangano bye, imwe mu mbogamizi avuga ko ikiri mu muziki nyarwanda. Yagize ati:”Indirimbo zanjye zose nzikora nijoro cyane akenshi mba ndi kuri studio ahagana mu ma saa sita, saa saba z’ijoro. Nta n’imwe mu ndirimbo zanjye nari nakora ku manywa.”

Uretse kuba akora ibihangano bye mu ijoro, uyu muhanzikazi w’imyaka 20 avuga ko hari n’ubwo abatunganya umuziki bashobora kugutinza ukaba wamara igihe kinini ukora indirimbo imwe. Miraji yagize ati:”Hari n’ubwo ishobora gutinda cyane muri Studio. Urugero ni nk’indirimbo ‘Impeta n’Urupfu’ yamaze amezi atanu muri Studio. Urundi rugero natanga ni nk’indi ndirimbo nakoranye na Bull Dogg nise ‘Andi Mahirwe’ nk’ubu ntirasohoka kandi twatangiye kuyikora mu mezi 4 ashize; byose bitewe n’aba producers.”

Producer Lick Lick ari kumwe n'umuhanzi Sandra Miraji muri Studio The Focus nijoro

Uyu muraperikazi, uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Byakaze’ avuga ko ababyeyi be iyo atashye muri icyo gicuku batamutonganya kuko bamaze gusobanukirwa ko ari impano ye kandi ko hari icyo izamumarira mu buzima bwe.

Miraji yagize ati:”Bigitangira byari bigoye, kubibumvisha byari ibintu bigoye pe! Barambwiraga ngo Hip-Hop ni ibintu by’uburara ariko uko ugenda ukora ibihangano byinshi bagenda babyumva. Hari ubwo bambaza ngo watinze he? Nkababwira ko nari ndi muri Studio, bagahita babyumva.”

Junior, umwe mu batunganya umuziki bazwi hano mu Rwanda, we avuga ko gutindana indirimbo ku ba producer biterwa n’imikorere y’uba ari gutunganya iyo ndirimbo. Akavuga ariko ko bitaba kuri bose kuko yifatiraho urugero avuga ko we iyo indirimbo ayitindanye ayimarana ibyumweru 2 gusa.

Naho ku kijyanye no gukora nijoro, Producer Junior avuga ko n’abahanzi ubwabo bakunda gukora nijoro. Yagize ati:”Amasaha ya nijoro abahanzi nibo bayakunda kuko bavuga ko ari bwo haba hatari akavuyo kuri studio”.

Uretse ibi bibazo Sandra Miraji avuga ko ahura nabyo, abahanzi nyarwanda bavuga ko amafaranga ava mu buhanzi atajyanye n’imvune baba bahuye nazo mu gukora ibihangano no mu kubimenyekanisha.

Reba amafoto ya Sandra Miraj unasoma ubuzima bwe nk’umuhanzi ukanda HANO .

Reba amashusho y’indirimbo ’Byakaze’ ya Sandra Miraji:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .