00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 24 January 2012 saa 04:27
Yasuwe :

Nitwa Sandra Umulisa uzwi cyane ku izina rya Sandra Miraji. Ndi umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip-Hop. Navutse kuwa 5 Werurwe 1991. Ndi mwene Nadia Mukandutiye na Ibrahim Saleh. Ndi umwana wa gatanu mu muryango w’abana 7, ntuye Kacyiru ku Kinamba.
Amashuri abanza nayigiye muri Camp Kigali i Nyamirambo, ayisumbuye nyigira ku Gisenyi ahitwa St Fidele.
Nakundaga ibijyanye n’indirimbo cyane cyane abahanzi bari bagezweho EVE na DaBrat ngenda nkunda ibihangano byabo. Ku ishuri nakundaga (...)

Nitwa Sandra Umulisa uzwi cyane ku izina rya Sandra Miraji. Ndi umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Hip-Hop. Navutse kuwa 5 Werurwe 1991. Ndi mwene Nadia Mukandutiye na Ibrahim Saleh. Ndi umwana wa gatanu mu muryango w’abana 7, ntuye Kacyiru ku Kinamba.

Amashuri abanza nayigiye muri Camp Kigali i Nyamirambo, ayisumbuye nyigira ku Gisenyi ahitwa St Fidele.

Nakundaga ibijyanye n’indirimbo cyane cyane abahanzi bari bagezweho EVE na DaBrat ngenda nkunda ibihangano byabo. Ku ishuri nakundaga gusubiramo ibihangano byabo rimwe na rimwe nkanazibyina.

Indirimbo ya njye ya mbere nayisohoye muri Mutarama 2011. Iyo ndirimbo nayise Best Friend, nayikoreye muri Unlimited kwa Producer Lick Lick. Muri iyo ndirimbo navugaga ukuntu waba ufite inshuti uyita magara nyuma ikaza kuguhemukira.

Nyuma naje gukora indirimbo nka Impeta n’urupfu naririmbanye na Green P, nyuma nza kuririmba mu ndirimbo Imari Iziritse ikaba ari Rmx y’abaraperi benshi (All Stars) hanyuma nkora indirimbo ‘Bya Kaze’, iyi ikaba air indirimbo nakoze yo kwishima mu rubyiruko. Naje no gukora indirimbo “Icyemezo”.

Kuri ubu nashyize hanze amashusho y’indirimbo yanjye yitwa ‘Byakaze’ ndetse nkaba mperuka gufata (shooting) amashusho y’indirimbo Icyemezo. Iyi izashyirwa hanze kuwa 28 Mutarama 2012, iri gukorwa na Mariva wo muri Bridge Records.

Ndimo ndakora Album yanjye ya mbere ntarabonera izina. “Ndi gukora cyane kuko nteganya gushyira ahagara album yanjye mu kwezi kw’Ukuboza cyangwa mu Kwakira. Nkazatangaza itariki n’izina rya Album nko mu kwezi kumwe”.

Izina ry’umuhanzi rikomoka he?

Ubusanzwe nitwa Sandra Umulisa, ariko amazina yanjye y’idini rya Islam ari ryo ndimo ni Miraji Allia Ibrahim. Ayo niyo nkusanya bikaba Sandra Miraji, nk’izina ry’ubuhanzi. Data ni umuslam nawe yitwa Miraji Ibrahim, iryo zina Miraji ni izina ry’umuryango.

Ibindi

Ndasaba abantu kurushaho gukunda umuziki bakadutera inkunga mubyo dukora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .