Ni indirimbo ya Gatanu uyu muhanzi amaze gushyira hanze, nyuma y’izindi yasohoye zirimo nka “Nakupenda”, “Dukesheimitima”, “Ni munange” na ‘Data Nkunda’.
SEMA Jackson, yasohoye iyi ndirimbo ku itariki ya 4 Nyakanga 2015, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 21 ishize rwibohoye.
Impamvu nyamukuru yamuteye gukora iyi ndirimbo, ngo yashakaga kumvikanisha ibyiza igihugu cyagezeho muri iyi myaka ishize cyibohoye.
Yagize ati “Nahimbye iyi ndirimbo nk’uUmunyarwanda ukunda igihugu cye, aho nashatse kwishimana n’abandi Banyarwanda ku ntambwe nziza igihugu cyacu cy’u Rwanda kimaze gutera mu bukungu, imibanire myiza y’abana b’u Rwanda muri ikigihe ndetse”
Akomeza agira ati “Ikindi kandi ni ukwishimira ku buryo bw’umwihariko isuku u Rwanda rufite kuko nayo ituma u Rwanda rwinjiza amadovize akomoka ku nama mpuzamahanga zitandukanye zikorerwa mu Rwanda ndetse n’ubukerarugendo.”
Umuhanzi SEMA Jackson kandi yavuze ko ateganya gusohora vuba aha indindirimbo ihimbaza Imana , nyuma y’aho akazakora amashusho y’imwe mu ndirimbo amaze gukora.
Mu kiganiro SEMA Jackson yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko icyo ashyize imbere kurusha ibindi mu muziki ari ugutanga ubutumwa bwigisha abantu gukundana, kuba imbuto z’amahoro n’urukundo.
TANGA IGITEKEREZO