00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Social Mula agiye gukora igitaramo cye bwite mu kabyiniro ka H-Zone

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 November 2016 saa 01:25
Yasuwe :

Mugwaneza Lambert uzwi mu muziki nka Social Mula azataramira abafana be mu Mujyi wa Kigali, azaririmba mu buryo bwa live ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016 mu kabyiniro ka H-Zone i Gikondo.

Social Mula ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo ‘Ku ndunduro’, ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Yatumiwe na MIG itsinda rihuza abafana n’abahanzi mu bitaramo biba mu mpera za buri cyumweru mu kabyiniro kitwa H-Zone gakunzwe cyane muri iki gihe.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa MIG Hitimana David, yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu buryo bwo korohereza abakunda uyu muhanzi gutaramana nawe bakiyumvira ijwi rye ryiza

Yagize ati “Social Mula abantu bamukundira ijwi rye ryiza kuba rero kwinjira bizaba ari ubuntu ndumva abamukunda bose bazaza kwihera ijisho bagataramana na we.”

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo kizatangira saa moya z’umugoroba muri H-Zone hafi ya Dos d’âne kwa Mironko.

Ku ndunduro, indirimbo ya Social Mula ikunzwe cyane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .