00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta agiye guhinyuza abavuga ko yaheze ishyanga kubera umusore

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 February 2015 saa 12:57
Yasuwe :

Diana Teta wigaragaje mu muziki cyane ahanini binyuze mu ndirimbo ‘Fata Fata’ yahuriyemo n’abandi nyuma akaza gukaza umurego mu ndirimbo ze bwite, aravugwaho kuba yarafashe umwanzuro wo kuguma i Burayi ngo kubera agahinda yatewe na Jules Sentore bavugwagaho gukundana.
Haba ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru hari inkuru ivuga ko umuhanzi Diana Teta yafashe umwanzuro wo kutagaruka mu Rwanda ahubwo agahitamo kwigumira muri Suede mu buryo bwo guhunga no kujya kure ya Jules Sentore (...)

Diana Teta wigaragaje mu muziki cyane ahanini binyuze mu ndirimbo ‘Fata Fata’ yahuriyemo n’abandi nyuma akaza gukaza umurego mu ndirimbo ze bwite, aravugwaho kuba yarafashe umwanzuro wo kuguma i Burayi ngo kubera agahinda yatewe na Jules Sentore bavugwagaho gukundana.

Haba ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru hari inkuru ivuga ko umuhanzi Diana Teta yafashe umwanzuro wo kutagaruka mu Rwanda ahubwo agahitamo kwigumira muri Suede mu buryo bwo guhunga no kujya kure ya Jules Sentore uherutse kubyarana n’undi mukobwa witwa Nyampinga Innocente kandi ngo barakundanaga.

Diana Teta, yabwiye IGIHE ko aya makuru avuga ko yaheze ishyanga adafite aho ahuriye n’ukuri ndetse ngo ibye na Jules Sentore si urukundo rw’umuhungu n’umukobwa ahubwo ngo bakundana kivandimwe. Teta kandi ngo yari asanzwe azi neza ko uyu musore afite undi mukobwa yihebeye.

Yagize ati “Byantunguye, n’ibihuha bivuga urukundo hagati yanjye na Sentore si iby’ubu, byavuzwe kuva kera gusa si byo. Jules ni umuvandimwe, urukundo rwe na Innocente ni urwa kera ndetse narumenye bagitangira gukundana kuko Jules tuganira ibintu byinshi”

Uyu mukobwa yashimangiye ko umusore ataba impamvu yamuheza ishyanga gusa ngo anafite imishinga myinshi mu Rwanda ku buryo atakwemera kuyihagarika kubera guhungira umusore mu mahanga.

Ati “Ntabwo Jules nigeze mukunda urukundo rurenze ubuvandimwe, ndumva atari na we waba impamvu yo kumpeza ishyanga. Abafite impungenge ko nagiye uwa mperezayo bo batuze, ndaje ntange agatego. Ndaje rero kandi n’aho isi yaba nziza ite nemera ko ntahakurutira iwanyu”

Teta ngo afite ibikorwa bishya bya muzika ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba harimo indirimbo yise ‘Tanga agatego’. Ati “Mfite indirimbo iri gutunganywa na Producer Bob ndetse nifuza ko na Piano yayikoraho, ikaba yitwa "Tanga Agatego". Ni Afrobeat kandi izabyinisha abafana bamaze iminsi bansaba akaririmbo kabyinitse”

Aho ari muri Suede Diana Teta avuga ko ageze kure umushinga wo gukora indirimbo zigize album izamuhesha amahirwe yo gusinyana amasezerano n’inzobere zifite labels zikomeye mu muziki w’i Burayi.

Narangiza gukora album izagenderwaho harebwa ubushobozi bwe, azagaruka mu Rwanda ku itariki ya 22 Gashyantare 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .