00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana yikuye mu bihembo bya Salax Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 August 2016 saa 09:14
Yasuwe :

Umuririmbyi Teta Diana yasezeye mu bahanzi bari ku rutonde rw’abazahabwa ibihembo bya Salax Awards 2016.

Teta Diana wakanyujijeho muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Tanga agatego’ n’izindi, yari mu byiciro bibiri, icy’umuhanzi witwaye neza mu njyana na Afrobeat [Best Afro beat Artist] ndetse yanahatanaga mu bahanzi bitwaye neza b’igitsina gore [Best Female Artist].

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Teta Diana yatangaje ko yivanye muri ibi bihembo ku bw’imirimo myinshi afite mu muziki yahuriranye na Salax Awards asanga atabasha kubifatanya uyu mwaka.

Yagize ati “Salax ni nziza izirikana abahanzi n’ibikorwa byabo, ku giti cyanjye nashimishijwe no kwibona ku rutonde rw’abahatanira biriya ibihembo. Gusa mfite indi mishinga na yo iteza imbere muzika yanjye, sinabasha kubibangikanya. Bibaye ngombwa ko nsezera.”

Yongeyeho ati “ Mfite igitaramo muri Stockholm ku itariki ya 27 Kanama mu kwizihiza umuganura. Ubu tuvugana ndi mu Bubiligi, aho ndi gutegura album yanjye ya mbere.”

Teta Diana yivanye muri Salax Awards

Teta kandi ari mu bahanzi bakomeye ku Isi bazitabira amahugurwa y’umuziki azabera mu majyaruguru ya California mu Mujyi wa San Francisco aho azahurira n’abagize uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro, guteza imbere uburezi, uburenganzira bwa muntu bo mu nguni zose z’Isi.

Yanditse asezera nyuma y’iminsi mike na King James atangaje ko yivanye mu irushanwa ku bw’impamvu z’akazi kenshi afite uyu mwaka ku buryo atabasha kubibangikanya na Salax Awards.

Teta Diana yavuze ko afite gahunda nyinshi z'umuziki ku buryo atazibangikanya na Salax Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .