00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben afitanye umushinga ukomeye na Lilian Mbabazi wo muri Uganda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 November 2016 saa 09:20
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ageze kure umushinga w’indirimbo yahuriyemo n’umuririmbyi ukomeye muri Uganda Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda.

Lilian Mbabazi uherutse gukorera igitaramo i Kigali aherutse kubwira IGIHE ko afite gahunda yo gusubiramo ibihangano bya Kamaliza witabye Imana mu gusigasira umurage yasize abinyujije mu buhanzi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Lilian Mbabazi yavuze ko yatangiye umushinga wo gukora album y’indirimbo z’Ikinyarwanda azatunganyiriza mu Rwanda. Iyi ni nayo ateganya kuzasohoraho indirimbo za Kamaliza ashaka gusubiramo bundi bushya n’izindi yifuza gukorana n’abahanzi bakibyiruka bo mu Rwanda.

Ati “Ndashaka no gukora album y’Ikinyarwanda, ndashaka kuyikora cyane. Ndashaka no gusubiramo indirimbo ebyiri za Kamaliza, ntabwo ndamenya neza uwasigaranye uburenganzira ngo nzavugana na we banyemerere nzisubiremo ariko ndashaka kubikora. Ni umuhanzi nakundaga kuva nkiri muto, ndifuza gusubiramo indirimbo ze.”

Yongeyeho ko mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe afitanye na bo imishinga harimo Mani Martin na The Ben gusa indirimbo ye n’uyu musore uba muri Amerika ngo izajya hanze mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Abahanzi nifuza gukorana na bo mu Rwanda barahari, ndashaka cyane cyane aba bahanzi bashya, abakunzwe muri iki gihe nka Mani Martin na The Ben […] The Ben we umushinga ugeze kure, uri hafi kuko turi gukorana bya hafi, nzababwira nibitungana.”

The Ben na we yavuze ko indirimbo ye na Lilian Mbabazi ayitezemo kuzongerera imbaraga umuziki we by’umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba by’akarusho muri Uganda aho uyu mugore abarizwa.

The Ben ari mu bahanzi bafitanye imishinga ikomeye na Lilian Mbabazi

Lilian Mbabazi yavuze ko album y’Ikinyarwanda ateganya gukora azayibangikanya n’indi y’indirimbo z’Icyongereza ndetse na Luganda ateganya kuzafatanyamo n’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Ati “Mfite n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nshaka kuririmbana na bo, album nzashyira hanze mu mwaka utaha hazaba hariho indirimbo nakoranye n’abahanzi bazwi cyane muri Afurika, ubu ntabwo nabagutangariza ariko barahari.”

Lilian Mbabazi wo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .