00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben agiye guhaguruka i Chicago yerekeze mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 December 2016 saa 08:20
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye guhaguruka mu Mujyi wa Chicago yerekeze i Kigali nyuma y’imyaka itandatu atazi uko hasa.

Urugendo rwa The Ben ruhanzwe amaso n’abatari bake mu bakurikirana iby’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunda ibihangano bye n’umuryango. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu yatangazaga ko agiye kuza bikarangira urugendo rupfuye ariko kuri iyi nshuro nta gisibya agomba kugaruka ku ivuko.

The Ben uherutse gusohora indirimbo yise ‘Roho Yanjye’ agomba guhaguruka mu Mujyi wa Chicago aho atuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza afate indege imwerekeza i Kigali.

Agomba gukora urugendo rw’amasaha arenga 20 mu ndege mbere y’uko asesekara i Kanombe. Yahamirije IGIHE ko impapuro zose z’urugendo n’ibisabwa kugira ngo agere mu Rwanda byose biri ku murongo hakaba hasigaye gusa kurira indege imuzana.

Yagize ati “Ngomba guhaguruka muri Amerika mu ijoro[ryo kuwa Kane], ni urugendo rurerure…”

The Ben agiye guhaguruka i Chicago yerekeze mu Rwanda

The Ben azagera mu Rwanda mu gicuku cyo kuwa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016.

Uyu muririmbyi yakoreye muri Amerika nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’ikirenga mu myaka amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo ‘Give to me’, ‘Am in love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.

Yari aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Habibi’ [amashusho yayo yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 700 mu byumweru bitageze kuri bitatu amaze hanze] yakunzwe ku rwego rukomeye mu Rwanda mu gihe gito imaze isohotse.

I Kigali azahakorera igitaramo gikomeye kizaba ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .