00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yasohoye amashusho ya ‘Habibi’ ahita yemeza itariki azagerera i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 November 2016 saa 02:57
Yasuwe :

The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Habibi’ imwe mu zaciye ibintu mu Rwanda mu mezi atanu ashize.

Kuva ‘Habibi’ yasohoka mu buryo bw’amajwi, yacuranzwe mu buryo budasanzwe kuri Radio zo mu Rwanda, mu tubyiniro ndetse yasakajwe byihuse ku mbuga nkoranyambaga bituma imenyekana no mu bindi bihugu.

Umwongereza w’icyamamare muri Basketball Luol Ajou Deng aherutse kwifata amashusho ari mu munyenga wo kumva anagerageza gusubiramo indirimbo ‘Habibi’ ya The Ben, iyi video yayishyize kuri Snapchat yandikaho ati “Nababoneye indirimbo nshya mwese…”.

Habibi yageze mu nguni zose z’igihugu kugeza ubwo hari amashusho yafashwe mu bice by’icyaro abakecuru b’imvi bayikoreraho siporo abandi bigishanya uko ibyinwa.

Ni imwe mu zimaze igihe gito igiye hanze ariko yarebwe n’umubare munini kuri YouTube kuko kuva yajya hanze yarebwe inshuro ibihumbi magana atandatu n’imisago[660 684].

Amashusho yayo yategerejwe igihe kirekire gusa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016 The Ben yayashyize hanze avuga ko ‘icyatumye atinda kujya hanze yari agihanganye no kwita ku ireme ryayo.’

“Habibi ifite akarusho”

Habibi ni imwe mu ndirimbo zishimiwe ku rwego rukomeye ikijya hanze, ndetse mu bitekerezo bigaragaza ibyishimo no kunyurwa kw’abakunda umuziki wa The Ben. Icyishimiwe cyane ni ubwiza bw’amashusho, ubuhanga bw’uwakoze iyi ndirimbo mu mashusho, imyitwarire ya The Ben n’umukobwa wakinnye ‘Habibi’; ibi byose byiyongera ku gikundiro cy’ikirenga iyi ndirimbo ifitiwe mu Rwanda.

Yagize ati “Habibi ifite akarusho, kuba naramaze igihe ntasohora video ndetse no kuba ntakunda gusohora video buri munsi ni uko mba nshaka kwereka abafana ibintu byihariye kandi byiza. Nagerageje kwerekana ko nakoze iyo byabaga mbaha icyo bari bategereje, nizeye ko buri mufana na buri Munyarwanda uzabona iyi ndirimbo azishimira akazi kakozwe.”

The Ben yongeyeho ko ‘ireme n’ubwiza biri mu mashusho ya Habibi bizatuma ibyishimo by’abayikunze itarakorerwa video bazishima by’ikirenga’.

Ati “Mu by’ukuri uyu muziki dukora ntabwo urangirira mu gutanga ubutumwa gusa ahubwo biba binagamije gutuma Abanyarwanda barushaho kwiyumvamo igihugu cyabo, ubonye indirimbo nziza ya The Ben akumva nyine bimuteye ingufu n’umurava byo gukunda iby’iwabo ndetse n’umunyamahanga uyirebye akamenya ko iwacu hari abaririmbyi kandi beza.”

Itariki yo kugera i Kigali…

The Ben yemereye IGIHE ko ari kwitegura urugendo rw’i Kigali ndetse ko yamaze kwanzura ibijyanye n’itariki azahagerera. Yavuze ko Imana nibiha umugisha bikagenda uko yabiteguye azagera i Kigali kuwa 19 Ukuboza 2016 agahita yitegura igitaramo giterejwe n’imbaga yatumiwemo kizaba kuwa 1 Mutarama 2017.

Yagize ati “Ndateganya kuzagera i Kigali ku itariki ya 19 Ukuboza, nzaba mfite igihe gito nitegura igitaramo gikomeye natumiwemo. Nzabanza nsure umuryango wanjye, nzabanza menyerene n’abazancurangira ndetse byose tubikore neza.”

“Icyo nabwira abafana ni uko ikintu cyose kiba mu mwanya wacyo, Imana yishimiye ko nzaba ndi mu Rwanda, ndishimye cyane kandi nzaha Abanyarwanda ikintu batigeze babona, cya kindi batari baherutse kubona mu muziki.”

The Ben yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro. Mu myaka amaze mu mahanga yagiye ategura gahunda zo kugaruka i Kigali ntizikunde kubera inzitizi zitandukanye zirimo amasomo n’ibikorwa yashakaga kurangiza mbere yo kugaruka.

Amwe mu mashusho agaragara mu ndirimbo The Ben yise ’Habibi’

Muri 'Habibi', The Ben yifashishije umukobwa ukomoka muri Puerto Rico

Reba amashusho ya Habibi ya The Ben


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .