00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: The Ben yarijije bamwe mu mbaga yitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 January 2017 saa 12:09
Yasuwe :

The Ben] yakoze igitaramo cy’amateka cyahuruje ibihumbi by’abafana, yaririmbiye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2017 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize adakandagira mu Rwanda.

Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe mu gitaramo cy’amateka adasanzwe The Ben yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu atahakandagiza ikirenge yaririmbye mu gihe kigera ku masaha abiri.

The Ben yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zimwe mu zatumye zatumye abakunzi be bajya mu bicu ni ‘Habibi’, ‘Ntacyadutanya’, ‘Only You’, I’m In Love’, ‘Imfubyi’ ft Bull Dogg n’izindi.

Yanaririmbye izakunzwe hambere nka ‘Rahira’, ‘Amaso ku maso’, ‘Inshuti nyanshuti’, ‘Sinarinkuzi ft Tom Close’, ‘Wigenda’, ‘Amahirwe ya nyuma’ n’izindi. Mu zigezweho muri iyi minsi iyitwa ‘Habibi’ niyo yakoze ku mitima ya benshi ndetse yavuze ko ‘ayituye Perezida Kagame nubwo avuga iby’urukundo’.

Yageze mu Rwanda kuwa 24 Ukuboza 2016 azasubira muri Amerika kuwa 16 Mutarama 2017.

Uko byari byifashe The Ben aririmba ’Habibi’

Kanda hano urebe amafoto arenga ijana y’igitaramo cya The Ben


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .