00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rikomeye kuri Tom Close umaranye imyaka itatu na Tricia

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 December 2016 saa 07:43
Yasuwe :

Tom Close ahamya ko afite ishimwe rikomeye ku mugore we mu myaka itatu bamaze barushinze bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo kuri ubu bakaba bafite n’umwana w’imyaka ibiri.

Hashize imyaka itatu Muyombo Thomas [Tom Close] arushinganye na Niyonshuti Ange-Tricia, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella. Tom Close n’umugore we basezeranye imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 nibwo umuryango w’aba bombi wizihiza imyaka itatu umaze. Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, abajijwe ijambo ryihariye abwira umugore we kuri uyu munsi, Tom Close yavuze ko mu gihe nk’iki icyo atekerezaho kurusha ibindi ari ugushimira umukunzi we ku bwo kwemera kubana na we no gukomeza gusohoza isezerano bagiranye.

Ati “Ijambo nabwira umukunzi wanjye ni ukumushimira. Kuko kwemera kubana n’umuntu ni ikintu kimwe ariko kubishyira mu bikorwa kikaba ikindi.”

“Igihe nk’iki mu myaka itatu namushimiye ko yemeye kubana nanjye, ariko ubu bwo mushimira ko yashyize mu bikorwa ibyo yanyemereye bigaragaza ko ari imfura.”

Mu minsi ishize ubwo Tom Close yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 ishize avutse, Tricia yagarutse ku rukundo rwabo mu magambo yanditse kuri Instagram yiganjemo ay’urukundo avuga ko yifuza kuzamarana nawe imyaka igihumbi, na nyuma y’ubuzima.

Tom Close yavutse tariki 28 Ukwakira 1986, naho Tricia Ange Niyoncuti avuka mu mwaka wa1989. Imfura yabo yavutse ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014.

Tom Close yakunze kuvuga mu itangazamakuru ko uyu mukobwa bibarutse yongereye ibyishimo mu muryango ndetse yigeze kubwira IGIHE ko yifuza ko ‘Ella Ineza yazaba Nyampinga w’u Rwanda naba mukuru’.

Tom Close na Tricia bamaze imyaka itatu barushinze

Mu muziki Tom Close aritegura gusohora indirimbo nshya yise Ferrari irajya ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2016. Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari agaseke gapfundikiye kabitse ubutumwa yifuza gusangiza abakunzi be kandi ko “uzayumva wese azamenya icyatumye nyita Ferrari.”

Tom Close yanavuze ko amashusho yayo azahita asohoka mu mpera z’umwaka, yongeyeho ko ari gukora indirimbo zitandukanye zizaba zigize album ye ya karindwi nyuma y’izindi ebyiri yaherukaga kumurikira icyarimwe (Isi na Ndakubona) zaje yiyongera ku zindi zirimo Kuki, Si beza, Ntibanyurwa na Komeza Utsinde.

Tom Close yavuze ko umugore we atigeze ahinduka mu mico no mu myifatire mu myaka bamaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .