00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close ababazwa n’ibikorwa bya Miss Bahati Grace byaburijwemo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 1 September 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close asanga umwari afite akamaro kanini mu iterambere ry’igihugu ndetse akishimira ko kuri ubu abagore bahawe rugari mu bikorwa byose biteza imbere igihugu.

Tom Close asanga ari intambwe nziza igihugu cyateye kuba 64% by’abagize Inteko Ishingamategeko ari abagore ndetse kuba n’umuco wo gutora Nyampinga ugenda urushaho gukura abibona ikintu gituma abakobwa bitinyuka.

Aganira na IGIHE, Tom Close yavuze ko ashimishwa n’umuco wo gutora ba Nyampinga kuko umukobwa utowe afatwa nk’ijwi ry’abandi ariko asaba abategura irushanwa kongeramo ingufu.

Yagize ati “Igikorwa cyo gutora nyampinga ndagishyigikiye kuko mfata nyampinga nka ambasaderi uhagarariye abandi bakobwa ariko ngasaba abategura iki gikorwa kongeramo imbaraga no kuba hafi ba nyampinga kugira ngo babashe kuzuza inshingano baba bahawe”.

Yungamo ati, “Birababaza iyo umukobwa atowe agashyirwa ku mugaragaro ariko ugasanga abategura igikorwa ntibakurikiranye nyampinga ngo bamutoze uko akwiriye kwitwara kuko aba abaye undi muntu udasanzwe, bwacya kabiri ugasanga ahubwo batangiye kumubaza impamvu atujuje inshingano ze”.

Tumubajije ba Nyampinga abona bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakwiriye kubera abandi urugero , Tom Close yasobanuye ko Miss Bahati Grace na Miss Mutesi Aurore bakoze akazi katoroshye.

Yagize ati “Ba nyampinga bose barakoze ariko Miss Bahati Grace na Mutesi Aurore mbona barakoze cyane kuko nakurikiranye ibikorwa byabo”.

Nubwo yishimira ibyo aba bakobwa bakoze ubwo bari bafite ikamba rya Nyampinga, asanga ibyo Miss Bahati Grace yakoze byarirengagijwe

Ati, “Miss Bahati Grace ni umwe mu bakobwa bakoze pe ariko kubera igihe kinini yamaranye ikamba, ibyo yakoze mu mwaka yari arifite bisa nk’ibyabaye impfabusa biburizwamo”.

Nyuma y’indirimbo ‘Zero Distance’ yakoranye na Eddy Kenzo, Tom Close aritegura gushyira hanze izindi ndirimbo kugira ngo arusheho gushimisha abafana be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .