00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close arifuza ko umukobwa we yazaba Nyampinga w’Igihugu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 8 September 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close mu muziki arifuza ko umukobwa we Ineza Ella nakura yazaba Nyampinga w’igihugu agahagararira abandi bakobwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Tom Close yavuze ko yishimira igikorwa cy’itorwa rya nyampinga ndetse akaba abona rikwiriye kongerwamo ingufu kuko umukobwa ugirwa nyampinga aba ari nka ambasaderi uhagarariye bagenzi be mu gihugu.

Tom Close kandi ngo yifuza ko umukobwa we w’imfura Ineza Ella namara kuba inkumi ngo nta kabuza ‘agomba kuzaba nyampinga byanze bikunze’.

Yagize ati “Ella agomba kuzaba nyampinga. Uriya mukobwa mbona azaba nyampinga kandi byanshimisha cyane nk’umubyeyi we .”

Kuri Tom Close, ngo bizaba ari amahirwe akomeye ku mukobwa we kuko byamuhesha izina rikomeye muri bagenzi be ndetse bikazamubera umwanya mwiza wo gukora ibikorwa by’amateka bazamwibukiraho.

Tom Close abona umukobwa we azavamo Nyampinga w'igihugu

Yagize ati “Ni amahirwe umwana aba agize mu buzima ndetse n’izina rikomeye aba ahawe ku buryo na nyuma ya manda ye akomeza gukoresha iryo zina mu bintu bitandukanye”.

Uyu mugabo yaboneyeho gusaba ababyeyi gucika ku muco wo kubuza abana babo kwitabira amarushanwa nk’aya kuko ari ‘ukubavutsa amahirwe’.

Muri ba nyampinga bamaze gutorwa mu Rwanda, Tom Close yishimira ibikorwa bitandukanye bagiye bageza ku Banyarwanda ariko by’umwihariko ashimira Miss Bahati Grace na Mutesi Aurore.

Ella ni imfura ya Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia, akaba yaravutse ku itariki 16 Kanama 2014.

Ngo bizaba ari ishema rikomeye ku babyeyi, Ella naba Nyampinga w'u Rwanda
Ella aherutse kwizihiza umwaka umwe w'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .