00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yahishuye impano ya nyuma nyina yamuhaye atarapfa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 October 2015 saa 11:22
Yasuwe :

Muyombo Thomas wiyita Tom Close mu muziki arishimira imyaka 29 y’amavuko yujuje kuri uyu munsi anibuka ibihe bya nyuma yagiranye na nyina ku munsi nk’uyu atarapfa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abinyujije kuri Instagram ye Tom Close yavuze ko yibuka isabukuru ya nyuma yasangiye na nyina atarapfa ndetse asangiza n’abakunzi be agafoto k’urwibutso bafashe.

Kuri iyo foto Tom Close yagize ati “Uwo ni njyewe na mama ndetse na mukuru wanjye. Hari ku munsi nk’uyu mu 1995 ubwo mama yari yatujyanye hafi ya athene kutugurira impano z’isabukuru”

Ni yo sabukuru ya nyuma Tom Close yizihije ari kumwe na nyina. Uyu muhanzi ngo yishimira intera amaze kugeraho ndetse akizera ko biteye ishema umubyeyi we.

Yagize ati, “Niyo sabukuru ya nyuma nasangiye na mama atarapfa icyo gihe nari mfite imyaka 9 ubu nujuje 29 kandi ndizera ko aho ari yishimira uwo ndi we uyu munsi nubwo ngifite byinshi byo gukora kugira ngo mushimishe kandi muheshe ishema kurushaho”.

Tom Close(iburyo) hano yari afite imyaka icyenda y'amavuko

Ku isabukuru ya nyuma yizihije ari kumwe na nyina, ngo yamuguriye inkweto. Ati “Yanguriye inkweto niyo mpano ya nyuma ye nakiriye ku isabukuru yanjye”.

Mu bintu yishimira cyane mu myaka 29 amaze ku Isi ndetse anashimira Imana , Tom Close yabwiye IGIHE ko ashimishwa harimo kuba yararangije Kaminuza, kurushingana na Tricia ndetse bakanibaruka umwana bise Ellah.

Tom Close yujuje imyaka 29

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .