Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bashyize itafari ku muziki ugezweho muri iki gihe, ni we wabimburiye abandi yegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Superstar.
Yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka irenga icumi mu muziki, uwa 2018 na wo yiteguye kuwutangirana ibikorwa bishya yizeye ko bizanogera abakunzi b’umuziki we. Yahereye ku ndirimbo nshya yise "Naba Umuyonga" igomba gusohokana n’amashusho ku wa Kane w’iki Cyumweru, tariki 18 Mutarama 2018.
Ni umushinga yakoranyeho n’abatunganya umuziki Ishimwe Clement wo muri Kina Music ndetse na Hanscana umaze kubaka izina mu gukora amashusho y’indirimbo muri Tanzania no gutera intambwe imuganisha ku gukorana n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika.
Tom Close yagize ati "Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo hagati y’abantu babiri batinya gutandukana. Nahisemo Hanscana kuko ari umwe mu ba Director bari gukora neza ku mugabane wa Afurika muri iyi minsi. Mufata nk’umuhanga, ashyira imbaraga mu kazi akora."
Hanskana amaze gukorana n’abahanzi bakomeye mu Karere barimo Diamond mu ndirimbo "Nasema Nawe", Ali Kiba mu yitwa "Single", Vanessa Mdee na Roberto mu yitwa "Vitamin U", Joh Makini, Christian Bella, Khaligraph Jones, Eddy Kenzo, yaherukaga gukorana na Knowless mu yitwa "Uzagaruke".
Tom Close yavuze ko nyuma y’amashusho y’iyo ndirimbo nshya yakorewe mu Mujyi wa Dar Es Salaam ateganya gukurikizaho izindi ndirimbo nshya zizajya zisohokana n’amashusho yazo, ibikorwa byiyongera kuri albums yakoze zakunzwe zirimo Kuki, Si beza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Isi na Ndakubona.
TANGA IGITEKEREZO