00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yatangiye kuzamura umuziki we aciye mu isoko rya Tanzania

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 January 2018 saa 07:53
Yasuwe :

Tom Close yakoranye n’umwe mu batunganya amashusho bakomeye muri Tanzania ku ndirimbo itangiza imishinga n’ibikorwa ateganya mu muziki mu 2018.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bashyize itafari ku muziki ugezweho muri iki gihe, ni we wabimburiye abandi yegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Superstar.

Yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka irenga icumi mu muziki, uwa 2018 na wo yiteguye kuwutangirana ibikorwa bishya yizeye ko bizanogera abakunzi b’umuziki we. Yahereye ku ndirimbo nshya yise "Naba Umuyonga" igomba gusohokana n’amashusho ku wa Kane w’iki Cyumweru, tariki 18 Mutarama 2018.

Ni umushinga yakoranyeho n’abatunganya umuziki Ishimwe Clement wo muri Kina Music ndetse na Hanscana umaze kubaka izina mu gukora amashusho y’indirimbo muri Tanzania no gutera intambwe imuganisha ku gukorana n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika.

Tom Close yagize ati "Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo hagati y’abantu babiri batinya gutandukana. Nahisemo Hanscana kuko ari umwe mu ba Director bari gukora neza ku mugabane wa Afurika muri iyi minsi. Mufata nk’umuhanga, ashyira imbaraga mu kazi akora."

Amashusho y'indirimbo Tom Close agiye gusohora yayobowe na Hanscana umaze gukorana n'abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika

Hanskana amaze gukorana n’abahanzi bakomeye mu Karere barimo Diamond mu ndirimbo "Nasema Nawe", Ali Kiba mu yitwa "Single", Vanessa Mdee na Roberto mu yitwa "Vitamin U", Joh Makini, Christian Bella, Khaligraph Jones, Eddy Kenzo, yaherukaga gukorana na Knowless mu yitwa "Uzagaruke".

Tom Close yavuze ko nyuma y’amashusho y’iyo ndirimbo nshya yakorewe mu Mujyi wa Dar Es Salaam ateganya gukurikizaho izindi ndirimbo nshya zizajya zisohokana n’amashusho yazo, ibikorwa byiyongera kuri albums yakoze zakunzwe zirimo Kuki, Si beza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Isi na Ndakubona.

Amashusho y'indirimbo 'Naba Umuyonga' yakorewe i Dar Es Salaam
Hanscana wayoboye amashusho y'indirimbo ibimburira iza Tom Close mu 2018
Ikubiyemo ubutumwa bw'urukundo ku batinya gutandukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .