00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bw’abanyarwandakazi bwateye Trezzor gukora indirimbo bise LOVE SONG

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 21 April 2014 saa 05:16
Yasuwe :

Nyuma yo kwitegereza uburyo Abanyarwandakazi ari beza, abahanzi bagize itsinda rya Trezzor babaririmbiye indirimbo bise Love Song bagaragaza ubwiza bw’umunyarwandakazi nk’uko aba basore babitangaza.
Mu kiganiro aba basore bagize itsinda rya Trezzor bagiranye na IGIHE ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yabo bise Love Song, badutangarije ko inganzo yo guhimba iyi ndirimbo bayikuye ku bwiza bw’abanyarwandakazi. Nyuma yo kwitegereza uburyo abagabo n’abasore b’abanyamahanga basura u Rwanda (...)

Nyuma yo kwitegereza uburyo Abanyarwandakazi ari beza, abahanzi bagize itsinda rya Trezzor babaririmbiye indirimbo bise Love Song bagaragaza ubwiza bw’umunyarwandakazi nk’uko aba basore babitangaza.

Mu kiganiro aba basore bagize itsinda rya Trezzor bagiranye na IGIHE ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yabo bise Love Song, badutangarije ko inganzo yo guhimba iyi ndirimbo bayikuye ku bwiza bw’abanyarwandakazi. Nyuma yo kwitegereza uburyo abagabo n’abasore b’abanyamahanga basura u Rwanda ndetse n’abanyarwanda ubwabo bashima ubwiza bw’abanyarwandakazi, Trezzor bahisemo kugaragaza amarangamutima yabo binyuze mu ndirimbo.

Ubwiza bw’abanyarwandakazi bwateye Trezzor gukora indirimbo bise LOVE SONG

Mu kiganiro na Kana Yves, umwe mu bagize iri tsinda yagize ati “Iyi ndirimbo yacu ni imwe mu zigize album yacu ya mbere yitwa UBUZIMA izajya hanze bitarenze uyu mwaka. Inganzo yo kwandika iyi ndirimbo cyangwa impamvu nyamukuru yaduteye gukora iyi ndirimbo ni ubwiza bw’abanyarwandakazi, bwaradukuruye ariko tubona n’abanyamahanga babashima. Ibyo nibyo byaduteye gufata gitari turacuranga, tuvuga uburyo umunyarwandakazi ari mwiza.”

Si ukuririmba ubwiza bw’umunyarwandakazi gusa aba basore bashyize imbere, ahubwo ngo bayikoze bagamije kubashishikariza kubukoresha mu buryo bwiza bunateza imbere igihugu, bakagira ubwiza bufite intego nk’uko Kana Yves yakomeje abisobanura.

Abahanzi bagize itsinda rya Trezzor bazwi cyane mu gucuranga umuziki wa Live

Ati “Impamvu nyamukuru si uko twashakaga kugaragaza ko abanyarwandakazi ari beza gusa ahubwo tugamije kwereka bashiki bacu ko badakwiye kugwa mu bishuko ngo babe bakoresha ubwiza bwabo nabi. Ni beza, ni ba nyampinga bacu ariko ubwo bwiza bugomba kuba bufite intego kandi ni cyo twifuriza buri munyarwanda wese”
Trezzor, baratangaza ko bafite gahunda yo kuzamurika album yabo ya mbere bise UBUZIMA bitarenze uyu mwaka, kuri ubu bakaba bari gushyira ingufu cyane mu gushyira hanze indirimbo zizaba ziyigize mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

REBA INDIRIMBO LOVE SONG YA TREZZOR:

Ati “Album izaba iriho ibice bibiri, hari igice cy’indirimbo z’amajwi hakaza n’amashusho. Buri ndirimbo dusohora twebwe iba iri kumwe na video yayo. Twizeye neza ko igihe cyo gushyira hanze album indirimbo zose zikozwe neza haba amashusho ndetse n’amajwi kuburyo abafana bacu bazayishimira cyane”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .