00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuririmbyi Uncle Austin yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 9 January 2014 saa 07:09
Yasuwe :

Umuhanzi wo mu Rwanda akaba azwi mu ndirimbo za kinyafurika ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Radio KFM, ubu ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho akekwaho icyaha cyo gutanga Sheki itazigamiye.
Amakuru IGIHE ikesha umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza avuga ko koko Uncle Austin ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.
Urbain Mwiseneza yagize ati "Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho icyaha cyo (...)

Umuhanzi wo mu Rwanda akaba azwi mu ndirimbo za kinyafurika ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Radio KFM, ubu ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho akekwaho icyaha cyo gutanga Sheki itazigamiye.

Amakuru IGIHE ikesha umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza avuga ko koko Uncle Austin ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.

Urbain Mwiseneza yagize ati "Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Ubu ari kuri Station ya Polisi ya Kicukiro."

Amakuru dukesha imwe mu nshuti za Uncle Austin avuga ko sheki Uncle Austin yatanze ari iy’amafaranga ibihumbi 500 yagombaga guha umuntu wamufashije mu kugura imodoka yo mu bwoko bwa Benz y’uyu muririmbyi.

Ngo ibibazo byabaye birebire ubwo basangaga sheki Austin yatanze itazigamiye ndetse haza kwiyongeraho ikibazo cy’uko Austin yaba yaranasuzuguye inzego z’umutekano kuko ngo inshuro zose yatumizwaga yangaga kwitaba yaba mu bugenzacyaha ndetse no mu bushinjacyaha.

Kuwa mbere ngo akaba aribwo Uncle Austin yafashwe, icyo gihe akaba ngo yari yamaze no kubona aya mafaranga ariko biba imfabusa kuko ikirego cyari cyamaze gutangwa.

Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iki cyaha kiramutse gihamye Uncle Austin ashobora guhanishwa gufungwa kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshhuro 5 kugeza ku 10 z’agaciro ka sheki itazigamiye yatanzenk’uko ingingo 373 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .