00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yavuze ijambo abafana bifata ku munwa

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 9 March 2014 saa 06:49
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo kumurika album ‘Ndumiwe’ ya Bruce Melodie, Uncle Austin, umwe mu bahanzi bakiririmbyemo, yavuze amagambo atakiriwe neza na bamwe mu bari aho ubwo yabitaga abasazi.
Uncle Austin wari umaze kuririmba indirimbo yise ‘Urancanga’, ubwo yari ayigeze hagati, yitegereje abafana abona ntibanyeganyega, ashatse kubabwira ko bitonze cyane akoresha imvugo itakiriwe neza na bamwe.
Mu mvugo ye yagize ati: “Muritonze wagira ngo ni abasazi bakiva i Ndera.”
Abumvise iyi mvugo Uncle Austin (...)

Mu gitaramo cyo kumurika album ‘Ndumiwe’ ya Bruce Melodie, Uncle Austin, umwe mu bahanzi bakiririmbyemo, yavuze amagambo atakiriwe neza na bamwe mu bari aho ubwo yabitaga abasazi.

Uncle Austin ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo kumurika album ya Bruce Melodie

Uncle Austin wari umaze kuririmba indirimbo yise ‘Urancanga’, ubwo yari ayigeze hagati, yitegereje abafana abona ntibanyeganyega, ashatse kubabwira ko bitonze cyane akoresha imvugo itakiriwe neza na bamwe.

Mu mvugo ye yagize ati: “Muritonze wagira ngo ni abasazi bakiva i Ndera.”

Abumvise iyi mvugo Uncle Austin yakoresheje, bibajije niba yari yabitekerejeho cyangwa ari amagambo yamucitse.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uncle Austin yavuze ko iyi mvugo ari ugutebya, ndetse asanzwe ayikoresha ashaka kubwira abantu ko bitonze cyane.

Ati: “Iyo ni joke(ugutebya), nkunda kubibwira abantu, ababyumvise bahise bumva icyo nshaka kubabwira, nabivuze nka blague (gusetsa)."

Abajijwe icyo yabwira ababa babifashe nabi, ko yaba yabatutse ko ari abasazi, Uncle Austin yagize ati: “Ubwo bafite imyumvire yabo, sinajya gusaba imbabazi kandi nta kosa nakoze, abantu bacu bagomba guhindura imyumvire.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .