00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yigobotoye uruhuri rw’bibazo umwaka wa 2014 wamusigiye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 15 January 2015 saa 03:28
Yasuwe :

Uncle Austin wamamaye mu njyana ya AfroBeat yiyemeje gutangirana umwaka wa 2015 imbarana n’ibikorwa byinshi nyuma y’uko umwaka wa 2014 wari uw’imvura y’ibibazo kuri we no guhangana.
Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko umwaka wa 2014 yawugiriyemo ibibazo byinshi byatumye adakora umuziki we nk’uko yari yabiteganyije ugitangira ndetse ngo yigaragarize n’abafana be. Uyu muhanzi yiyemeje kumara irungu abakunzi be no gukora iyo bwabaga akabagezaho ibintu byiza kandi by’umwimerere muri uyu (...)

Uncle Austin wamamaye mu njyana ya AfroBeat yiyemeje gutangirana umwaka wa 2015 imbarana n’ibikorwa byinshi nyuma y’uko umwaka wa 2014 wari uw’imvura y’ibibazo kuri we no guhangana.

Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko umwaka wa 2014 yawugiriyemo ibibazo byinshi byatumye adakora umuziki we nk’uko yari yabiteganyije ugitangira ndetse ngo yigaragarize n’abafana be. Uyu muhanzi yiyemeje kumara irungu abakunzi be no gukora iyo bwabaga akabagezaho ibintu byiza kandi by’umwimerere muri uyu mwaka.

Yagize ati, “Urabona umwaka ushize nagiye ngira ibibazo byinshi byatumye ntakora cyane ariko uyu mwaka ni uw’imigisha gusa kandi nziko abakunzi banjye bazishimira ibikorwa byanjye kuko ubu biri ku rundi rwego kandi rwiza. Ntangiye mbagezaho indirimbo yanjye ya mbere ibimburiye izindi muri 2015 nise ‘Ngukunda bikabije’, nyuma yaho hari izindi”.

Uncle Austin yakomeje asobanura ko hari bikorwa byinshi afite yakoze mu mwaka ushize ariko yabuze uko ashyira hanze kubera uruhurirane rw’ibibazo yanyuzemo.

Ku ikubitiro asohoye indirimbo yise ‘Ngukunda bikabije’ yakoreye kwa Pastor P muri Beyond Record.

Nyuma y’iyi ndirimbo arateganya gushyira hanze indirimbo yagiye akorana n’abahanzi bakomeye hanze y’u Rwanda nka Bebe Cool wo muri Uganda, Samantha w’i Burundi na Radio na weasel bo muri Good Life.

Uncle Austin afite imwe mu mishinga y'indirimbo yakoranye na Good Life

Yagize ati “Hari indirimbo nagiye nkorana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, nazikoze kera ariko sinabonye uburyo bwo kuzishyira hanze. Ibyo bikorwa byose bizaza nyuma y’iyi ndirimbo natangiye gukorera Video”

Austin yadutangarije ko ubu ari mu gikorwa cyo kwiyubaka no kongera kwisunganya kugira ngo agaruke mu ruhando rwa muzika atange ubutumwa, yigarurire abafana by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Afro eat ndetse ahangane n’abashaka kuryamira inyungu ze.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .