00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Urban Boyz yahawe igikombe Primus Guma Guma itarasozwa?

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 August 2016 saa 01:46
Yasuwe :

Mu Rwanda hari kuba irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, riri kuba ku nshuro ya Gatandatu kuva mu mwaka wa 2011.

Irushanwa rya PGGSS6 rihuje abahanzi Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Bruce Melody, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.

Igitaramo kizasoza irushanwa ari nacyo kizatangirwamo igikombe, giteganyijwe kuwa 13 Kanama 2016, aho umuhanzi wahize abandi Bralirwa izamugenera akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urebeye ku bivugwa mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, mu bafana ubwabo n’ibishingirwaho mu gutanga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, itsinda rya Urban Boyz rihabwa amahirwe yo gutsinda gusa Bruce Melody arabarya isataburenge ku buryo bahumbije gato yazatungurana ku munsi w’igikombe.

Uwegukana PGGSS aba yujuje ibiki?

Irushanwa rya PGGSS ritangira, ryahuzaga abahanzi bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda ni nacyo cyagenderwagaho. Ibi byaje guhinduka mu mwaka wa 2013 aho hongerwagamo n’isuzumwa ry’ubwiza bw’umuziki umuhanzi aririmba.

Icyo gihe nibwo hatangiye kugaragara abatanga amanota mu bitaramo by’abahatana. Muri uyu mwaka, byaje kongerwamo imbaraga zidasanzwe ibitaramo hafi ya byose byabereye mu gihugu abahanzi baririmbye mu buryo bw’umwimerere(live) mu gupima ubuhanga bwa buri wese.

Amanota atangwa n’akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi. Aba uko ari batatu baha amanota umuhanzi bashingiye ku ngingo zitandukanye zirimo Uburyo umuhanzi akunzwe (Popularity), (2) Uburyo umuhanzi aririmba anitwara ku rubyiniro, (3) Uko umuhanzi asa ku rubyiniro (Stage appearance) ndetse n’imyifatire (Discipline) ye imbere y’abafana. Aya manota yongerwaho andi ava mu matora akorwa n’abaturage binyuze kuri SMS, igiteranyo cya byose kikerekana uwahize abandi.

Igikombe gihabwa umuhanzi ukunzwe mu gihugu

Mu mwaka wa 2011, PGGSS igitangira, umuhanzi waryinjiragamo yagombaga kuba akunzwe kurusha abandi n’uryegukanye akaba ahiga abo ari kumwe nabo mu irushanwa . Uko imyaka yagiye ishira irushanwa ryagiye rihinduka kubera impamvu zitandukanye nk’uko byagiye bitangazwa.

Kuri Primus Guma Guma ya 3 nibwo habaye impinduka kugeza ubu zikigenderwaho , umuhanzi atwara iki gikombe ari uko arusha bagenzi be haba: uko yitwara mu bitaramo bizenguruka igihugu(Roadshows) haba mu kuririmba mu buryo bwa Live cyangwa hakoreshejwe CD, Igikundiro umuhanzi afite mu baturage, no gutorwa n’abafana .

Umuhanzi yemezwa ko ari we warushije abandi kuva irushanwa ryatangira kugeza risojwe hakurikijwe amanota atangwa n’akanama nkemurampaka gashyirwaho na Bralirwa.

Kuririmba live bigatangirwa amanota n’akanama nkemurampaka, byaje nyuma ya Primus Guma Guma Super Star 2. Kuba umuhanzi akunzwe gusa ntibihagije ahubwo agomba no kwemeza Abanyarwanda ko afite ubuhanga mu muziki.

Muri 2011 Tom Close yari mu bahanzi batanu ba mbere bari bagezweho kandi baharawe cyane mu gihugu, icyo gihe ni we wahawe igikombe. Muri 2012, King James na we uri mu cyiciro kimwe na Tom Close mu njyana ya RnB yatwaye igikombe abantu bose babiha umugisha kuko yatsinze abikwiye.

Muri 2013, Riderman umuraperi wari ufite abafana batagira ingano, yatwaye igikombe habura umuntu uvuga ko muri bagenzi be icyenda hari uwari guhirahira agikozaho imitwe y’intoki kuko byarigaragazaga ko abarusha imbaraga n’igikundiro.

Knowless Butera ni we uheruka gukora amateka aba umukobwa wa mbere mu gihugu watwaye iki gikombe. Uyu na we yakuriwe ingofero kuko yahanyanyaje mu basore arakibatwara ndetse bihabwa umugisha akanama nkemurampaka kemeje ko yarushije abandi.

Aba bahanzi bose uko ari batanu, bagiye batwara ibikombe byarabanje kunugwanugwa ko ubuhanga bwabo n’igikundiro bafite mu bafana ari bo bagomba gutwara igikombe ndetse bikaba impamo.

Muri 2016, ‘Urban Boyz niyo itahiwe’ ndetse bishimangirwa na benshi mu banyamakuru bakurikirana umuziki mu Rwanda. Urban Boyz, Bruce Melody na Christopher bari mu itsinda rihanganiye igikombe gusa mu bigaragazwa n’ibitekerezo by’abanyamakuru n’uko irushanwa ryavuzwe kuva ryatangira, iri tsinda rihawe igikombe nta gutungurana kwabaho.

Imboni y’abanyamakuru bakomeye ku gikombe

Mu bitekerezo IGIHE yakusanyije mu banyamakuru bakomeye mu by’imyidagaduro mu Rwanda, abenshi bahurije ku kuba Urban Boyz ifite amahirwe menshi gusa igasaba gukomeza gushyiramo ingufu yirinda mukeba wayo Bruce Melody na we ushyigikiwe.

 Mike Karangwa ati “Nkurikije uburambe, ubuhanga n’uburyo buri muhanzi aba ashyigikiwe aho baririmbira, nsanga Urban Boyz na Bruce Melody kugeza ubu banganya amahirwe. Ikizabatandukanye bigatuma umwe atsinda undi agatisndwa, ni amatora y’abaturage, uzarangara gatoya bazakimutwara.”

Yongeraho ati “Ikindi ni uko muri abo babiri mvuze, nihagira urangara Christopher ashobora kuzamusimbura akazamuka muri abo babiri navuze. Urban Boyz na Bruce Melody bafite amahirwe cyane, hafi aho inyuma yabo nahashyira Christopher na Jules Sentore.”

 Kate Gustave ukorera Radio 10 ati “Abahanzi batatu mbona bagikubanye, ariko bakubana bagira bate, Urban Boyz iri imbere yabo. Yagiye ibarusha abafana muri roadshows zabaye mu gihugu, ubona ko nyine bafite ishyaka n’imbaraga z’uko batwara igikombe. Bruce Melody na we yabikora ariko ndakeka azagira ikibazo cy’abafana kuko Urban Boyz iramurusha, Christopher ari muri batatu ba mbere ariko na we ntabwo agaragaza za mbaraga nk’iza Urban Boyz nubwo ari muri label irimo abahanzi batwaye irushanwa. Navuga ko Urban Boyz iri imbere, ifite amahirwe menshi, ifite abafana.”

 Rutaganda Joel, umunyamakuru wandikira Umuseke we yahamije ko ashingiye ku myitwarire y’abahanzi yabonye kuva irushanwa ryatangira aho yarikurakiranye mu gihugu hose, yasanze Urban Boyz irusha abandi ingufu no kugira abafana benshi.

Ati “Nkanjye nk’umunyamakuru wakurikiranye irushanwa igikombe nagiha Urban Boyz, aba bahanzi uko ari batatu bakoze akazi gakomeye cyane. Irushanwa rigitangira abantu bavugaga ko ntaho bazagera bitewe n’uko batari bazi ubuhanga bwabo muri live performance, ariko barabigaragaje, baririmba neza ukabona ko urwego bagezeho rukomeye, ikindi kandi ni abastars iyo ubabonye baririmba ubona ko bafite uburambe, ni bakuru.”

“Nta gushidikanya, keretse bihindutse naho ubundi igikombe bazagitwara. Kuva irushanwa ryatangira kuba, umuhanzi wese abantu bahurizagaho ni we watwaraga igikombe. Muri uyu mwaka Urban Boyz niyo yashyizwe mu majwi cyane, sinzi niba hari undi bahanganye ndebeye ku byo bakoze.”

 Ntirenganya Gentil Gedeon ukorera KT Radio, na we ati “Igikombe mbona gikwiye Urban Boyz, ndabivuga nshingiye ku ngingo eshatu, icya mbere ni uko ari bo bastars bamaze igihe mu irushanwa, batangiranye naryo kandi ubona ko bafite ubushobozi bwo gutsinda.”

“Icya kabiri, urebye ku burambe Urban Boyz ni abahanzi bakuru banazi icyo bakora, ubarebye kuri stage ubona ko ari aba-stars, ikindi ni uko ibingeraho numva bavuga ko mu bitaramo bakora byose mu gihugu bari ku rwego rukomeye mu miririmbire. Ni abahanzi bashoboye ku buryo byagorana kutabaha igikombe.”

 Nzeyimana Luckman ukorera Royal TV aha amahirwe Urban Boyz gusa akavuga ko na Bruce Meldy ashobora kuzatungurana agaterura igikombe.

Ati “Njyewe rero ndabona igikombe gifitwe n’abantu babiri, umwe muri bo yakijyana. Urebye Urban Boyz na Bruce Melody, umwe muri bo yazatsinda kandi ntihagire utungurwa. Igikombe gihabwa umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, ndabona uzatsinda ari hagati y’aba bombi.”

Yongeho ati “Urban Boyz yarabikoze iwabo mu Majyepfo n’abandi bahanzi barabyemera ko yabarushije, wajya mu zindi ntara ugasanga na Bruce Melody yagize abafana. Urban Boyz nayo ugasanga ahandi ibitaramo byabereye nayo ikoze ibintu bitangaje…”

 Uwimana Basile ukorera Televiziyo y’u Rwanda ati “Igikombe ni icya Urban Boyz, irushanwa ryatangiye ntabyemera kubera ubuhanga bwa Bruce Melody nari nzi ariko byarahindutse. Nabonye ko Urban Boyz ibarusha, ifite amahirwe menshi, ifite abafana benshi cyane, ifite imiririmbire inoze, ubona ko ibintu byose babyitayeho. Bari imbere cyane.”

Riderman arabishimangira

Riderman wegukanye Primus Guma Guma Super Star muri 2013, yashyize ku mwanya wa mbere Urban Boyz mu bahanzi bitwaye neza ndetse kugeza ubu ngo nibo abonamo ubushobozi bwo gutwara igikombe.

Urban Boyz ishyirwa mu majwi ko izatwara igikombe

Ati “Igikombe bagiha umuhanzi ukunzwe na benshi mu gihugu kandi uzi kuririmba, sinzi niba hari urusha bariya basore kugeza ubu […] Nanjye ndabashyigikiye, narabivuze kuva irushanwa rigitangira.”

Kuki Urban Boyz ihabwa igikombe?

Kuva PGGSS6 yatangira, Urban Boyz mu bahanzi icumi ihanganye na bo yagiye igaragarizwa igikundiro gikomeye kurusha abo bahanganye. Uhereye kuri Roadshow yabereye i Gicumbi kugeza ku ya Rubavu ari naho ibitaramo bya roadshows biherutse gusorezwa.

Mu gitaramo cyabereye i Huye, Urban Boyz yerekanye umwitangirizwa ukomeye, ni nabyo byabaye i Kigali, Musanze na Ngoma, i Rubavu ho bahakubitiye inyundo ya nyuma. Ugendeye ku bivugwa n’abakurikirana umuziki, ukanareba ukuri kw’ibitaramo byabaye, uwavuga ko Urban Boyz iza ku isonga mu kwishimirwa ntiyaba anyuranyije n’ukuri.

Bitandukanye cyane n’abandi bahanzi baterwa ubwoba no kuririmba ku mwanya wa mbere kuko abenshi barwana n’isi(babura abafana) nk’uko iyi mvugo ikoreshwa muri iri rushanwa, Urban Boyz iyo yaririmbye ari iya mbere cyangwa ku mwanya wa nyuma umusaruro itahana ntujya uhinduka .

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, iryo ni ihame kuko ntihateze gutangwa igihembo gikuru ku bantu babiri. Kuba Urban Boyz yigaragaza kurusha abandi muri iyi minsi akaba ari nayo uhabwa amahirwe, ku rundi ruhande nta hame ritagira irengayobora, ndetse nta kidashoboka munsi y’Ijuru, ibi bivuze ko hashobora kuboneka n’undi ushyiramo imbaraga zidasanzwe akaba yakwegukana igikombe.

Urban Boyz yagaragaje ko ishyigikiwe bikomeye
I Rubavu, Urban Boyz yari ifite abafana bafite umurindi ukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .