00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz igiye ku ivuko kumurika album ‘Adamu na Eva’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 November 2016 saa 05:21
Yasuwe :

Itsinda rya Urban Boyz rigiye gushyira hanze album ya Gatandatu ryise ‘Adamu na Eva’, mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Huye aho batangiriye umuziki mu myaka umunani ishize.

Nizzo , Safi na Humble Jizzo bahuriye muri Urban Boyz bari barabanje gutangaza ko igitaramo cyo kumurika album ya Gatandatu cyagombaga kuzabera kuri Stade Ntoya i Remera mu Kwakira 2016 ndetse kikitabirwa n’umwe mu baririmbyi bo muri Nigeria bakoranye indirimbo hagati ya Iyanya na Timaya.

Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko habayemo impinduka bityo bakaba bagiye gukorera igitaramo i Huye nk’inzira bazakoresha mu gushimira abafana babo muri aka gace ari nako karimo ubwiganze bw’ababashyigikiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star baherutse gutwara.

Yagize ati “Igitaramo cyagombaga kubera muri Petit Stade i Remera ariko byarahindutse, harimo utuntu twahindutse bituma tukijyana mu Mujyi wa Huye. Ni n’uburyo twifuje gukoresha kugira ngo tubone uko dushimira abafana bacu badufashije cyane, tunabereke igikombe kiruta ibindi mu Rwanda duherutse gutsindira.”

Yavuze ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo icumi z’indobanure, zizaba ziganjemo izifite amazina n’amwe mu magambo yiganjemo ayo mu rurimi rw’Icyongereza.

Ati “Album yacu ni iya gatandatu, icya mbere igomba kuba itugaragaza nk’abahanzi bamaze gukomera mu muziki kandi niko bimeze koko, turi na bakuru. Indirimbo ziriho nyinshi barazimenye izindi ni nshyashya bazazumva nibagura album yacu.”

Urban Boyz ngo igiye kumurikira album mu Mujyi wa Huye no gushimira abafana bayihesheje igikombe

Iyi album izaba igizwe n’indirimbo icumi, eshanu muri zo zamaze kujya hanze izindi ziracyari muri studio, izo ni ‘Aragiye’, ‘Show Me Love’, ‘Adamu na Eva’, ‘So Good’, ‘Pete Kidole’, ‘Till I Die’, ‘Nkunda Ibyo Bintu’, ‘Narihanaguye’ na ‘Call Me’.

Igitaramo cy’umusogongero wa album ‘Adamu na Eva’ kizabera muri People Club ku Kacyiru kuwa 2 Ukuboza 2016 naho icyo kuyishyira hanze kibe kuwa 3 Ukuboza 2016 mu Mujyi wa Huye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .