Buri tariki 8 Werurwe, Isi yose yizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori, aho haba hishimirwa ibyiza bagezeho n’umusanzu udasanzwe batanga muri sosiyete.
Chillax Lounge mu gushaka kwishimana n’abagore n’abandi bashaka gushimisha abari n’abategarugori, bafite icyo basobanuye mu buzima bwabo, yateguye ibirori byo kubyina.
Ibi birori biteganyijwe ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, aho itsinda ry’ababyinnyi ryiswe ‘Diva ‘s Dance Group’ ryashinzwe n’umubyinnyi Saddie Vybez, rizasusurutsa abazabyitabira.
Iri ni itsinda ry’ababyinnyi b’abakobwa ribyina ubwoko bw’imbyino zitandukanye zishimisha abakunda kubyina n’abakunzi b’umuziki ugezweho muri rusange.
Ubuyobozi bwa Chillax bwavuze ko bateguye ibi birori kugira ngo bafashe abakunda kubyina kuryoherwa n’uyu munsi.
Buti “ Twahisemo kuzana ababyinnyi babigize umwuga kugira ngo dutegure ibirori bishobora gutuma abantu bizihiza Umunsi w’Abagore mu buryo budasazwe bumenyerewe.”
“Abantu bamenyereye ko mu myidagaduro ya nijoro hakunze kugaragara abavanga imiziki cyangwa abaririmba. Twe twahisemo kuzana n’ababyina ngo biyongereho. Ikindi nk’uko Chillax hari mu hantu heza ho gusohokera tugomba guhorana udushya.”
Bwagaragaje kandi ko bahisemo ‘Diva’s Dance Group’ mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho nk’abakobwa kuri uyu munsi.
Buti “Tuzaba turi kwizihiza Umunsi w’Abagore natwe nka Chillax tugomba kwishimana n’abari n’abategorugori bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, niyo mpamvu twatumiye iri tsinda ry’abakobwa babyina ngo berekane ibyo bashoboye.”
Ku ruhande rwa Saddie Vybez washinze iri tsinda, yavuze ko biteguye gutaramira abazitabira ibi birori mu mbyino z’ubwoko butandukanye zikunzwe.
Chillax Lounge iri muri Century Park Hotel and Residence ihereye i Nyarutarama. Abazahagera mbere ya Saa Tanu z’Ijoro kwinjira ni ubuntu naho nyuma kwinjira ni ukwishyura 5 000Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!