00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yasezeye mu mahoro Juno, King James asohora album… Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 June 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE by’umwihariko igice cy’imyidagaduro bamaze kumenyera ko mu mpera za buri Cyumweru, dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina.

Ni gahunda igamije guteza imbere umuziki nyarwanda. Twakoze urutonde rw’indirimbo zishobora kugufasha kuryoherwa na yo cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

Ku murongo

Ni indirimbo y’umuhanzi Pappy Patrick utuye muri Canada umaze imyaka itanu mu muziki. ’Ku murongo’, aririmbamo ko abantu bavuka ku murongo, bakawuturaho ndetse bakawutahaho, ibivuze ko buri umwe agira igihe cye.

Kiri mu Rwanda, yasengeraga mu Itorero rya ADEPR, ubu abarizwa muri Brookside Baptist Church yo muri Canada ndetse mu 2018 yagiriwe icyizere ahabwa inshingano zo kuyobora urubyiruko rw’iri torero. Mu 2017 ni bwo yacuze umudiho w’indirimbo ye ya mbere, ayisohora mu 2018.

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo "Amakamba y’ishimwe" iri ku isonga mu ze zakunzwe cyane, "Gitare cy’amahanga", "Ni cyo gihe", "Isezerano ry’Imana", "Intare yo mu muryango wa Yuda", "Turi mu rugendo" n’izindi.

Ubushobozi

Ni album nshya y’umuhanzi King James yashyize kuri YouTube album ye ya karindwi, igizwe n’indirimbo 13, ikaba inariho indirimbo ‘‘Inshuti magara’’ yakoranye na Israel Mbonyi n’iyo yise ‘Pinene’ yakoranye na Bull Dogg.

Iyi album yamaze kugera kuri YouTube nyuma y’amezi atandatu ari kuyicururiza ku rubuga rwe ‘Zanatalent’.

Mu ndirimbo ‘Inshuti magara’ yo kuramya no guhimbaza Imana, King James na Israel Mbonyi bagaruka ku rukundo Imana ikunda abantu. Iyi ni indirimbo ya mbere Israel Mbonyi yakoranye n’umuhanzi utari uwo mu muziki uhimbaza Imana.

Iyi album yiganjeho indirimbo z’urukundo zirimo izituje ndetse na nke zibyinitse. Inariho indirimbo ‘Nzakuguma iruhande’ avuga ko ifite inkuru yihariye.

Ni indirimbo ibarwamo inkuru y’umuntu wamenyanye n’undi mu 1991, aza kwiyemeza gukundana mu 1993 icyakora mu 1994 baza kuburana.

Iyi nkuru ihamya ko nyuma aba bari baburanye baje guhura biyemeza kubana n’ubwo ubuzima butari bworoshye. Kuri ubu ari gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ye nshya ndetse mu minsi mike azatangira gusohora izamaze kurangira.

Uratashye

Korali Elayono ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera yasohoye indirimbo nshya yise ‘Uratashye’ yo kunamira umuririmbyi wayo uheruka kwitaba Imana.

Iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa butanga ihumure ko nyuma yo kubura abacu hazabaho igitondo cy’umuzuko ku bizera.

Ku wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022 ni bwo Korali Elayono yasezeye bwa nyuma umuvandimwe wari n’umuririmbyi wa yo Ngirimana Simeon witabye ku cyumweru gishize tariki ya 12 Kamena 2022.

Mu kumuhereza, abagize iyi korali bahimbye indirimbo irimo amagambo y’ibyiringiro ko bazongera kubonana ku gitondo cy’umuzuko.

Pretend

Ni indirimbo nshya ya Gabiro Guitar yahuriyemo na Ricky Password. Igaruka ku musore ukunda umukobwa akamufuhira mu gihe amubonanye n’abandi, ariko akiyumanganya akamusaba ko yamufasha akareka gukururana nabo kuko adashaka kujya yigira nk’utababajwe n’abo basore yababonanye.

Ricky Password wakoranye na Gabiro yamenyekanye mu myaka irenga umunani ishize. Yaririmbye indirimbo yakunzwe yitwa ‘Wikozeho’ iyi yayihuriyemo na Bulldogg. Icyo gihe yaririmbaga iziganjemo iziri mu Njyana ya Rock.

Ready

Nyuma yo gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda banyuranye barimo Mico The Best babana muri Kikac Music, Riderman, Chriss Eazy n’abandi bakomeye, Bwiza aherutse i Kampala aho yavuye akoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye muri Uganda.

Uyu mukobwa yatangiye gushyira hanze indirimbo ubu iyo yashyize hanze ni “Ready” iri mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda. Iyi ndirimbo yayisubiranyemo na John Blaq.

Good Luck

Ni indirimbo Ariel Wayz yumvikana abwira Juno Kizigenza ko nubwo batandukanye batagikundana ariko nta mutima mubi amufiteho ndetse amwifuriza guhirwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba koko iyi ndirimbo nshya yarayikoreye Juno Kizigenza, Ariel Wayz ntiyigeze aca ku ruhande yahamije iby’aya makuru.

Ati “Niwe rwose, nta wundi muntu twakundanye ngo bimenyekane.”

Uyu muhanzikazi udatinya guhamya ko afite umukunzi mushya, yavuze ko nta byinshi yavuga ku rukundo rwe na Juno Kizigenza yewe ko atanifuza guhishura byinshi ku mukunzi we mushya.

Ku rundi ruhande, Ariel Wayz avuga ko uretse akazi nta kindi kintu agitindaho mu rukundo rwe na Juno Kizigenza. ‘Good luck’ ni indirimbo nshya ya Ariel Wayz avuga ko yatangiye kwandika muri Gashyantare 2022, nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza umwaka ushize nyuma y’amezi atandatu bakundana.

Juno na we aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Urankunda’ agaragaza ko Ariel Wayz akimukunda n’ubwo amahirwe yo gukomeza gucudika atabakundiye. Iyi na yo uyu musore yavuze ko yayihimbiye Wayz.

Hari aho aririmba ati “Niba Imana izi ibyo dusaba mu mutima nta kuyishyura, sinzi impamvu wowe ikuvuna mu butayu ejo mu migezi wenda ntabwo nzi iyo bigana, mbirora kenshi bikambabaza urarira kenshi ugasakabaka Wayezu [Ariel Wayz] wanjye bikambabaza.”

Si nyoko

Ni indirimbo nshya y’Umuraperi Khalifan yafatanyije na Riderman na Nel Ngabo. ’Si nyoko’ ifite iminota itatu n’amasegonda 25. Ni indirimbo yakozwe mu buryo butagoranye nk’uko Khalfan yabihamirije IGIHE.

Yatunganyijwe na Ishimwe Clement muri Kina Music. Khalfan yahishuye ko indirimbo ye yayikorewe nta kiguzi asabwe. Ati “Clement ni umuntu wumva ikintu yabona ko kiri ku rwego akemera kugishyigikira, ndamutse nkubeshye nakubwira ko hari amafaranga n’ijana namuhaye, ahubwo we yararenze ashyiramo aye.”

Nomfe

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Gisa cy’Inganzo. Irimo ubutumwa bwo gutaka umukobwa ubwira abandi basore ko ufite umukobwa ubarenze.

Gisa yaherukaga gushyira hanze indirimbo ubwo yakoraga iyo yari yise ‘Tubumwe’. Iyi ndirimbo yayikoze mu bihe bisatira ibyo ‘Kwibuka28’ aho uyu muhanzi yashishikarizaga abantu kwimakaza ubumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .