Ni indirimbo yakorewe muri Story Kast Records. Yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku mugoroba wo ku wa 7 Werurwe 2024.
Indirimbo Icyuki Gikaze yanditswe inaririmbwa na Diplomat Fasasi afatanyije na Li John wayikoze mu buryo bw’amajwi akanayitunganya (Mixing & Mastering).
Diplomat Yabwiye IGIHE ko ashimira Ismael Mwanafunzi watanze umusanzu agasoma amagambo ayibanziriza.
Ati “Ndashimira cyane Mwanafunzi kuko yumvise umuhamagaro wanjye vuba. Yayigiyemo kuko numvaga ariwe waberana n’ariya magambo ayitangira ni nako nari nabipanze kandi mpamya ko yabikonkoreye neza uko nabyifuzaga.”
Reba indirimbo Icyuki Gikaze ya Diplomat Fasasi na Li John
Indirimbo ya Li John iheruka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!